Umunyarwanda w’imyaka 29 yagizwe umwarimu muri kaminuza ya MIT
Kaminuza ya Massachusetts yo muri Amerika iri mu zikomeye ku Isi, yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga yashyizeho umushakashatsi muri siyansi w’umunyarwanda ufite imyaka 29 y’amavuko nk’umwarimu mu ishami rya siyansi aho azakora nk’umwarimu wungirije, akaba ari na we uzaba ari we mwirabura wenyine uri kuri urwo rwego muri iryo shami.
Dr Aristide Gumyusenge ni umushakashatsi muri Siyansi n’umwenjiniyeri mu bijyanye n’ibikoresho byo muri siyansi (materials) aho yihuguye cyane mu bijyane n’ubutabire byitwa polymer chemistry. Yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu butabire aho yibanze ku byitwa Organic Semiconductors muri kaminuza yitwa Purdue University, aho yarangije muri 2019.
Muri 2019, Gumyusenge, hamwe na bagenzi be bayobowe na Prof. Jianguo Mei, bavumbuye Polymers zishobora gufata ubushyuhe bwinshi. Bakaba barashyize hanze ubushakashatsi mu kinyamakuru cyandika kuri Siyansi.
Ati “Ni icyubahiro gikomeye cyane kandi inzozi zanjye zibaye impamo! Nk’umwirabura ugize itsinda ry’abarimu kandi w’umunyarwanda, bisobanuye ibintu byinshi, bivuze ko umuntu nkanjye ashobora gukora cyane uva mu muryango udakize ukagera aha. Mfite ibyiringiro ko bizatera imbaraga abantu benshi cyane cyane urubyiruko mu RWANDA n’ahandi hatandukanye, ko bakwiye kwigirira icyizere kandi bakizera ko bagera kure”.
Inshingano za Gumyusenge zizaba ari ukwigisha amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza n’abarangije icyo cyiciro mu ishami rya Materials sciences, azanayobora itsinda ry’abashakashatsi muri MIT bibanda mu guteza imbere ibikoresho (materials) bishya bizakoreshwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga bijyanye n’ibinyabuzima (biology inspired electronics). Prof Gumyusenge afite intego zo gukoresha urubuga afite, ndetse n’ubuhanga afite mu bikoresho bya siyansi(materials science) mu kuvumbura ibisubizo birambye bijyanye n’ibibazo isi ihura na byo nk’ingufu zisukura, kuzamura ubuvuzi n’ikibazo cyibura ry’amazi asukuye cyane cyane ku mugabane wa Afurika.
Gumyusenge yavukiye mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo mu RWANDA. Umuryango we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yize amashuri yisumbuye muri Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon i Kabgayi akurikira ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (Chemistry, Biology, and Mathematics).
Mu kizamini cya Leta gisoza umwaka muri 2010 amasomo ye yayatsindiye ku rwego rwo hejuru kuko yatsinze amasomo yose, akaba yari uwa kabiri ufite amanota meza mu butabire. Byatumye abona buruse yo kujya kwiga muri Amerika. Gumyusenge avuga ko yarushijeho kumenya icyongereza yumva BBC hamwe na Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA).
Yize no muri Kaminuza ya Wofford muri Carolina y’Amajyepfo aho yize ibijyanye n’ubutabire hamwe n’imibare. Gumyusenge ari mu bakora ubushakashatsi nyuma yo guhabwa impamyabumenyi bumenyi y’ikirenga (postdoctoral research fellow) muri kaminuza ya Stanford muri advanced materials (GLAM).
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Well done Gumyusenge tugufatiye iryiburyo ababyeyi; uhesheje ishema akarere kacu ka Kamonyi n’u Rwanda muri rusange barumunabawe nibakwigireho;ndifuzako yatekeraza uburyo yafasha abana burwanda gushishikara mukwiga Chemy na Biology kuko bitsinda bake.
Uyu Professor Gumyusenge kuva twigana mu i Seminari yari umuhanga cyane (natural), ntiyabishakishaga byari bimurirmo pee. Congratulations Professor, komeza utsinde rwose. 👏