U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ry’ikoranabuhanga mu Bushinwa

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ari na bo bari bahagarariye u Rwanda, bitwaye neza mu irushanwa mpuzamahanga mu ikoranabuhanga rya Huawei ICT 2022-2023, aho begukanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cya nyuma cyaryo, cyabereye i Shenzhen mu Bushinwa.

Abasore ba Kaminuza y'u Rwanda bitwaye neza
Abasore ba Kaminuza y’u Rwanda bitwaye neza

Abanyeshuri batatu ba Kaminuza y’u Rwanda, aribo Minani Regis, Mugiraneza Magnifique na Mugisha Michael Fred, babaye aba mbere muri 650 barushanwaga bo muri Kaminuza zo mu Rwanda, bakomeza ku rwego rwa Afurika batwara umwanya wa Kabiri, bituma bajya mu cyiciro cya nyuma mu Bushinwa naho bitwara neza.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa, rukaba rwahigitse ibindi bihugu bisaga 30 byaryitabiriye ndetse n’amatsinda asaga 130, rutwara umwanya wa kabiri, bikaba byashimishije abanyeshuri ubwabo barushanijwe ndetse na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, cyane ko yari ihagarariwe muri icyo gikorwa.

Iri rushanwa ryari rimaze amezi icyenda mu ijonjora, icyiciro cya nyuma cyaryo kikaba cyarabaye kuva tariki 23 kugeza 28 Gicurasi 2023. Icyiciro cya nyuma cyitabiriwe n’amatsinda 146 yaturutse mu bihugu 36. Icyiciro kibaza cya Huawei ICT cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri basaga 120,000 bo muri Kaminuza zisaga 2,000 zo mu bihugu 74 byo hirya no hino ku Isi.

Abo banyeshuri bo mu Rwanda bitabiriye irushanwa bakanitwara neza, bahamwa ko bahungukiye byinshi, nk’uko bigarukwaho na Mugiraneza Magnifique.

Agira ati “Huawei ICT yampaye urubuga rwo kwerekana icyo nshoboye mu byo nize ndetse no mu guhanga udushya muri ‘Networking’. Twabonye ibikoresho bigezweho bijyanye na byo, bivuze ko twahungukiye ubunararibonye. Iri rushanwa kandi riteza imbere gukorera hamwe, bigafasha mu buryo bw’itumanaho, gucunga neza umwanya no gukemura ibibazo byavuka”.

Ati “Icyakora twahuye n’imbogamizi muri iri rushanwa rya Huawei ICT, icya mbere twabihuguriwe igihe gito, ikindi nk’abantu twari tugiye bwa mbere muri iri rushanwa, twabuze abigeze kurijyamo ngo badufashe mu myiteguro. Ariko uretse izo mbogamizi, iri rushanwa ni ryiza, kuko ritwongerera ubumenyi ku ikoranabuhanga rya none. Ibihembo ku batsinda bihoraho, bishobora kuba ibikoresho by’ikoranabuhanga, amafaranga, amahugurwa cyangwa n’akazi”.

Bagenzi be na bo bahamya ko iri rushanwa ryabafunguye amaso, kuko babonye aho abandi bageze mu ikoranabuhanga rigezweho, bungurana ibitekerezo mu kubonera umuti ibibazo abantu bahura nabyo, mbese bishimiye ibyiza byo gukorera hamwe (team working).

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, witabiriye icyo gikorwa, yashimye iryo rushanwa, agira ati “Nshimiye Huawei kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa, kigamije kongerera abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi, bikenewe mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere”.

Umuyobozi wa Huawei mu Rwanda, Yangshengwan, yashimiye abanyeshuri baturutse mu Rwanda kubera ukuntu bitwaye neza.

Ati “Ndashimira abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda. Irushanwa ngarukamwaka rya Huawei ICT, ni ubukangurambaga bukomeye mu kwigisha ikoranabuhanga, twatangije mu 2021 biciye mu masezerano twagiranye na Kaminuza. Areba za Kaminuza n’amashuri makuru ku Isi. Biciye muri iri rushanwa, Huawei ireba uko abanyeshuri bahagaze mu ikoranabuhanga”.

Zimwe muri Kaminuza zari zitabiriye iri rushanwa mu ntangiriro harimo AUCA, INES Ruhengeri, RP, UR, UOK, ULK n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka