U Rwanda rwahawe igihembo mu itunganyamakuru rigezweho

Kuri uyu wa mbere tariki 13/5/2013, Inama y’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga yahaye u Rwanda igihembo cya mbere, kubera guteza imbere ubumenyi mu itunganyamakuru, bikorwa n’ishuri rya ADMA riri mu mujyi wa Kigali, rikaba ryigisha gukora amafilime mu buryo bugezweho.

U Rwanda rwahawe icyo gihembo mu nama ya World Summit on the Information Society yateraniye i Geneve mu Busuwisi, yigaga kuri gahunda z’iterambere za nyuma y’umwaka wa 2015, aho irimo kwita ku mishinga igamije guhuza abatuye isi hifashishijwe ikoranabuhanga mu isakazabutumwa.

Ishuri rya ADMA (Africa Digital Media Academy) ryahawe icyo gihembo, ryashinzwe mu mwaka ushize ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) n’ikindi cy’Abanyamerika cyitwa Pixel Corps Ltd.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko ADMA yari ikwiye icyo gihembo, kuko ngo ari ryo shuri rya mbere muri Afurika ritanga ubumenyi bwose bukenewe mu bijyanye n’itunganyamakuru mu buryo bugezweho, bworoshya kugeza amakuru ku bantu benshi ku isi, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ministiri Nsengimana yagize ati: “Ibi biratanga indi ntambwe ku Rwanda, yo kumva ko rugomba kuba ku isonga mu ikoranabuhanga, by’umwihariko irifasha benshi kwidagadura ariko ritanga ubumenyi n’amakuru, ndetse no kwihangira imirimo cyane cyane ku rubyiruko”.

ADMA ni iya mbere mu mishinga 18 yahembwe, itoranijwe mu igera kuri 280 yo mu bihugu 64 byo ku isi.

Jerome Gasana, umuyobozi mukuru wa WDA yavuze ko ADMA igiye gufasha abayigamo bagera ku 100, bakabona ubumenyi buhanitse butangwa mu byiciro bitanu bimara imyaka itatu, bavuye ku cyiciro cya mbere bari bagezeho muri iki gihe.

Gasana ahamya ko abiga muri ADMA bazagira ubushobozi bwo gukora za filime ku kigero cya Holly Wood yo muri Amerika.

Umuyobozi wa WDA yongeraho ko ADMA izatanga ubumenyi buhanitse, ishingiye ku kuba Leta y’u Rwanda yitaye ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, cyane ko imaze gukwirakwiza hose mu gihugu ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga, birimo imiyoboro y’itumanaho ya ‘fibre optic’.

Digital media, ni uburyo abantu bafata, bagatunganya ndetse bagasakaza amakuru ari mu mashusho, amajwi n’inyandiko, hifashishijwe ibikoresho bigezweho, bigatunganyirizwa muri mudasobwa, bigasakazwa hose ku isi hifashishijwe internet.

Uburyo bwa ‘digital’(bw’imibare) bubika amakuru kuri za CD, DVD, flash disk n’ibindi, mu gihe ubwa ‘analog’ bwa kera, buyabika kuri gaseti (cassette); aho biruhanya gushyira ayo makuru muri mudasobwa ngo abe yahererekanywa hirya no hino ku isi mu gihe gito.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyarwanda twese aho tuva twishimiye iki gihembo kuko kiduhesha ishema aho turi hose; ariko byumwihariko turashimira nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku ruhare akomeje kwerakana mu guteza imbere igihugu cy’u rwanda , Komerereza aho mugaba mwiza.

mugabo yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Iki gihembo ni ishema ku banyarwanda twese by’umwihariko president kagame wakanguriye abanyarwanda kwibanda kw’ikoranabuhanga ndetse agateza imbere ibikorwaremezo muri iyi sector.

muhima yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka