U Rwanda ruratangiza icyogajuru cyarwo mbere ya 2020

Ku nkunga y’Ubuyapani, u Rwanda rurateganya kugira icyogajuru cyarwo mu kirere, ibyo bikazarufasha kwigenga mu bijyanye n’isakazamakuru ku buryo busesuye.

Ambasaderi Mayishita uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda hamwe na Urujeni Bakuramutsa umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda
Ambasaderi Mayishita uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda hamwe na Urujeni Bakuramutsa umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda

Ibyo byatangajwe na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Mayishita, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 85 y’Umwami w’Abami Akihito.

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018, ubundi ibirori nyirizina bikaba byizihizwa ku itariki 23 Ukuboza. Uwo mwami akaba azajya mu kiruhuko cy’izabukuru umwaka utaha.

Kugira ngo ibyo bigerweho, u Rwanda rwakomeje gukorana na sosiyete ebyiri zo mu Buyapani harimo iyitwa (Japan International Cooperation Agency “JICA” )na (Japan Space Agency “JAXA”), hakaba hari n’abanyeshuri bane bamaze koherezwa mu mahugurwa ajyanye n’ibyogajuru mu Buyapani.

Ambasaderi Mayishita yavuze ko igerageza rya mbere ry’icyo cyogajuru ryaragagejwe n’itsinda ry’impuguke z’Abanyarwanda n’Abayapani mu nama y’ikoranabuhanga muri (transform Africa 2018).

Urujeni Bakuramutsa umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda
Urujeni Bakuramutsa umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda

Ambasaderi yagize ati “ Icyogajuru nyacyo kizahagurikira ahabugenewe ku rwego mpuzamahanga mbere y’uko “transform Africa summit 2019”itangira , Abanyarwanda barimo kwiga ibijyanye n’Ibyogajuru mu Buyapani, ndabifuriza amahirwe masa”.

Ambasaderi Mayishita yanavuze ko ubuhahirane hagati y’Ubuyapani n’u Rwanda bwakomeje kugenda neza mu myaka ibiri ishize , ku buryo hari na sosiyete 20 z’Abayapani zamaze kwiyemeza gushora imari mu Rwanda .

Muri Nyakanga uyu mwaka, hari abashoboramari b’Abayapani basuye u Rwanda baje kureba amahirwe y’ishoramari ahari, Ambasaderi Mayishita akaba yemeza ko harimo kureba icyakorwa kugira ngo boroherezwe kwinjira mu Rwanda.

Amb.Mayishita yagize ati, “Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, abenshi muri abo bashoramari bansezeranije ko bazagaruka, hari n’abagiye bapanga ingendo zo kuza mu Rwanda kureba mu buryo bwimbitse aho bashora imari yabo ”.

Muri ibi birori Umuyapanikazi yaririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda binezeza benshi

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y;ububanyi n’amahanga Urujeni Bakuramutsa, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko umubano w’ibihugu byombi ukomeza gukura kandi ugakomeza kuba mwiza.

“Icyogajuru ni ikintu cy’ingenzi gifasha mu kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, kandi gifite akamaro ku bihugu byombi. Hari ibintu byinshi dusangiye n’Ubuyapani nko guharanira amahoro, ndetse n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, ibyo dukorana byose biba bigamije imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byacu.”

Uyu mwaka ni uwa nyuma Ubuyapani bwizihije isabukuru y’Umwami w’Abami, kuko azatanga ikamba ry’ubwami muri Mata 2019, asimburwe igikomangoma Naruhito.

Bamwe mu bitabiriye ibirori by'umwami w'abami w'u Buyapani
Bamwe mu bitabiriye ibirori by’umwami w’abami w’u Buyapani

Ibirori byo kumwimika bizaba mu kwezi k’Ukwakira 2019, bikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye. Kuva ubwo, isabukuru y’Umwami w’Abami izajya yizihizwa ku itariki 23 Gashyantare.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Umwami w’Abami byabereye i Kigali kandi, byitabiriwe n’Umuhanzi ufite ubwenegihugu bw’Ubuyapani n’ubw’Ubudage wanaririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyogajuru bifite akamaro gakomeye.Babikoresha ahantu henshi:Ubuhinzi,Telecommunications,kwiga Planets,etc...
Ikibabaje nuko babikoresha cyane mu gisirikare.Urugero,Satellites nizo ziyobora Missiles.Usanga ibihugu hafi ya byose bikoresha budget isumba izindi mu byerekeye kurwana.Nyamara Imana itubuza kurwana cyangwa kwiga kurwana.Abantu ntabwo babikozwa.Niyo mpamvu amahoro yabuze mu isi.Ikibabaje nuko intambara zibera mu isi hafi ya zose ziba ari Civil Wars (abenegihugu barwana),ahanini kubera inda.Imana izakura mu isi abantu bose barwana,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.

mazina yanditse ku itariki ya: 12-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka