Turahamya ko ibi bizaduha akazi: Urubyiruko rurimo guhugurwa mu ikoranabuhanga

Urubyiruko rwabonye amahirwe yo kujya ku rutonde rw’abagomba guhugurwa ku ikoranabuhanga, cyane cyane iry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI), rurahamya ko nta shiti ubwo bumenyi buzaruhesha akazi, haba mu kwikorera cyangwa gukorera abandi.

Bahamya ko ibyo barimo kwiga bitazatuma bashomera
Bahamya ko ibyo barimo kwiga bitazatuma bashomera

Ni ubumenyi buzagera ku ikubitiro ku rubyiruko 5,000 ariko bikazakomereza no ku bandi, kuko intego ari ukubugeza ku 20,000 mu gihe cy’imyaka ibiri, bukaba butangwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ndetse n’ikigo IHS Towers Group kizobereye mu by’ikoranabuhanga.

Umwe muri urwo rubyiruko, Iranzi Claude wiga ikoranabuhanga muri kaminuza y’u Rwanda, avuga ko nyuma y’aya mahugurwa atazabura akazi.

Agira akazi “Kimwe mu byanshimishije ni uko ubu bumenyi tugiye kubuhabwa nta kiguzi, kandi tuziga twifashishije ikoranabuhanga rya Internet ku buryo bitambuza gukomeza gahunda zanjye. Kubera ko bijyanye n’ibyo nsanzwe niga muri kaminuza, ndahamya ntashidikanya ko ibi bizampa akazi gahoraho kuko ari ibintu bigezweho”.

Mugenzi we ati “Iri koranabuhanga batangiye kutwigisha ririmo ubumenyi bwimbitse kuri za mudasobwa, AI n’ibindi igezweho mu mikorere ya none u Rwanda n’Isi muri rusange bishyize imbere. Ndumva rero aya ari amahirwe akomeye kuri twebwe, kuko nkanjye ndateganya kwikorera kandi ibi ntibisaba igishoro gihambaye, upfa kuba ufite mudasobwa na Internet”.

Ati “Ndumva mu minsi iri imbere nzaba mfite akazi kampa amafaranga nkiteza imbere, ndetse ngafasha n’urundi rubyiruko rutabonye amahirwe y’aya mahugurwa. Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda ikomeje kudufungurira amarembo atugeza ku bukire”.

Bishimira ko amasomo bahabwa atabasaba kujya mu ishuri
Bishimira ko amasomo bahabwa atabasaba kujya mu ishuri

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyo gahunda cyabaye ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, Umuyobozi mukuru muri PSF ushinzwe ikoranabuhanga, Alex Ntale, avuga ko iyi gahunda ari ingenzi kuko ibigo byose ubu bikoresha ikoranabuhanga, bityo bigakenera abarizobereyemo.

Ati “Ikigamijwe cy’ibanze ni ukongerera urubyiruko ubumenyi mu ikoranabuhanga, bityo bibafashe mu mirimo ibaha amafaranga. Bidufitiye kandi akamaro cyane nko mu bikorera, kuko ibigo bitandukanye bikenera buri gihe abantu bafite ubumenyi butandukanyemu ikoranabuhanga kuko byose birikenera”.

Akomeza avuga ko ubumenyi butangwa muri ayo mahugurwa buri ku rwego mpuzamahanga, bityo ko abayakurikiye baba bafite amahirwe yo gukorera mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi mukuru wa IHS Towers Group mu Rwanda no mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi, avuga ko ubu bunyenyi buhabwa urubyiruko, buzarufasha mu iterambere ryarwo.

Ati “Twabashyiriyeho urubuga aho urubyiruko rushobora kugera ku bwenge buhangano no ku mikorere yimbitse ya mudasobwa, hakaba harimo ubumenyi bwinshi bukenewe ejo hazaza. Isi irimo kugana ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ndumva rero uyu ari umwanya mwiza wo gufasha urubyiruko kugira icyo rukora mu Isi igezweho. Bashobora kubona imirimo, ufite ubumenyi wakorera aho uri hose”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula avuga ko DTP ari imwe muri gahunda z’ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye, yo kugira abakora porogaramu za mudasobwa (Coding), bagera kuri Miliyoni mu myaka itanu iri imbere.

Yagize ati “Uyu mushinga ni intambwe nziza ituganisha mu cyerekezo dufite, cyo kutaba abantu bakoresha gusa ikoranabuhanga ahubwo tukaba bamwe mu batanga serivisi zaryo, kandi ibyo bizahindura umuryango mugari wacu, ndetse na gahunda y’Igihugu yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga igerweho. Twizeye ko ibyo bizadufasha kongera umubare w’ababona akazi.”

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

Aya mahugurwa azwi nka ‘Digital Talent Program (DTP)’ ubu yaratangiye, aho abera mu bigo biri mu turere bizwi nka ‘Yego Centers’, aho yahereye ubu akaba ari i Kigali, mu Karere ka Huye, Rusizi n’ahandi.

Kunle Iluyemi
Kunle Iluyemi
Alex Ntale
Alex Ntale
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bisaba iki kugirango nanjye mbashe kwemererwa ngo nkurikirane ayo mahugurwa?

uwimana bruce yanditse ku itariki ya: 31-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka