StarTimes yarangiye urubyiruko rwa SOS aho rwabona imirimo

Si ngombwa umubare w’iminara(antenne) uhwanye n’uwa televiziyo ziri mu nzu iwawe cyangwa mu baturanyi, kuko ngo wagura umunara umwe ukaziha amakuru zose.

Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda, Sam Deng ahugura Urubyiruko
Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda, Sam Deng ahugura Urubyiruko

Si na ngombwa kurwanira televiziyo n’abana mu rugo, kuko wajya muri "Google Play Store" ya telefone yawe, ugakora "download" ya porogaramu(app) ya "StarTimes" ya dekoderi yawe, ubundi ukarebera shene ya televiziyo wifuza kuri telefone.

Ibi ni ibisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru wa ’Startimes’ mu Rwanda, ikigo cy’Abashinwa gicuruza ifatabuguzi rya televiziyo, Sam Deng.

Deng yabisobanuriye urubyiruko ruturuka hirya no hino muri Afurika, rukaba rwaje mu Rwanda kuganira ku buryo rwakwihangira imirimo rukanakorera ubuvugizi bangenzi barwo bari mu bushomeri.

Hari mu biganiro bizamara icyumweru kirenga mu Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ry’Ikigo cy’Umuryango ufasha abana batereranywe SOS i Kigali, bikaba bihuje urubyiruko 125 rwa Afurika ruturuka mu bihugu 126.

Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda yabasobanuriye ko gahunda yo kuva kuri gakondo mu kureba televiziyo ugana ku ikoreshwa ry’iminara na dekoderi bya Satelite, ngo harimo amahirwe urubyiruko rwashingiraho rwihangira imirimo.

Mu kigo cya SOS cyigisha imyuga, hahuriye urubyiruko ruturuka mu bihugu 26 bya Afurika
Mu kigo cya SOS cyigisha imyuga, hahuriye urubyiruko ruturuka mu bihugu 26 bya Afurika

Agira ati"usanga buri rugo rugira umunara wa televiziyo hejuru y’inzu, nyamara hari uburyo bwo kubaka akumba kamwe k’ikoranabuhanga kajya gaha amakuru za televiziyo nyinshi, ibi abantu babibyaza umusaruro".

"Hejuru y’ako kumba wahashyira umunara umwe, ubundi ukagashyiramo icyitwa modulator cyangwa amplifier, ukayihuza na za televiziyo nyinshi".

Akomeza asobanura ko hari uburyo umuntu yashyira serivisi za dekoderi ye muri telefone, akaba ari ho arebera shene yose yifuza, ariko ngo ibi ntibyagerwaho urubyiruko rutabigizemo uruhare.

Deng agira ati"Kuri telefone yawe washyiramo "application" ya StarTimes ubundi ukareba televiziyo wishakira, ndetse n’imikino na za filime biba birimo muri iyo ’application".

Asobanura ko ibi byakorwa mu rwego rwo kongera umubare w’Abanyarwanda bareba televiziyo, kuko ingo zitunze televiziyo mu gihugu ngo zitarenga 10%.

Ku rundi ruhande, Bayisenge Gervais wakuriye muri SOS akaba yiga muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati(AUCA), avuga ko gucuruza servisi za StarTimes babyifuza ariko abenshi ngo bafite imbogamizi y’uko batabona igishoro.

Akomeza agira ati" Icyakora gukora "applications" byo tuzabikora rwose, kandi kuba dushobora kujya mu bihugu bya Afurika nayo ni amahirwe, mwumvise ko muri Djibouti StarTimes itarajyayo".

"Aya ni amahirwe twabyaza umusaruro nk’Abanyarwanda tukajya gukorerayo".

Muvunyi Kiba uyobora Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya SOS, avuga ko bagiye gutegura urubyiruko gukora za ’applications’ ziteza imbere serivisi n’ibicuruzwa bya ’StarTimes’.

Muvunyi agira ati"Ni byiza ko mu masomo twigisha hano harimo ajyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa, bikaba bizatworohera gukora ’applications’ za "StarTimes".

Mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2019, StarTimes yagiranye amasezerano na SOS, aho izahugura mu gihe cy’imyaka ibiri urubyiruko rw’u Rwanda 400 rufashwa na SOS, ndetse ikazatanga akazi kuri bamwe muri bo.

Kuva icyo gihe kugera ubu, StarTimes-Rwanda ivuga ko imaze guha akazi abantu bane bafashwa n’umuryango SOS.

Abayobozi ba SOS mu Rwanda no muri Afurika, bari kumwe n'aba StarTimes mu Rwanda
Abayobozi ba SOS mu Rwanda no muri Afurika, bari kumwe n’aba StarTimes mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka