Samsung yasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda

Isosiyete izwi mu itumanaho n’ikoranabuhanga Samsung Electronics Ltd yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, hagamijwe koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Aya masezerano azaba agamije kuzamura urwego rw’itumanaho mu gihugu, haganishwa ku biteganywa n’icyerekezo 2020 cy’igihugu, kigamije iterambere ry’ubukungu rirambere ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere muri Afrika mu gufata umwanzuro ku mugaragaro wo gukorana na Samsung muri gahunda yayo Samsung e-Government hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano, ni ukugira uruhare mu burezi ndetse no mu guhanga imirimo, urubyiruko mu buyobozi, ikoreshwa rya telefone ndetse no guteza imbere ikoreshwa rya porogaramu zitandukanye zo muri telefone, ndetse no kureba uburyo gahunda y’ikoreshwa rya interineti hifashishihwe imirasire y’izuba yatangizwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, minisitiri ufite mu nshingano ze ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana, yatangaje ko imikoranire na Samsung izafasha mu burezi, ubuvuzi, umutekano ndetse no mu miyoborere.

Yavuze kandi ko ibi bizafasha igihugu kwesa imihigo cyihaye ijyanye n’icyerekezo 2020, igamije kugeza ikoranabuhanga no hasi ku rwego rw’imiyoborere rw’ibanze.

Jong Oh Lee, umuyobozi wa Samsung Electronics muri Afrika y’Uburasirazuba, yavuze ko gukorana na Leta y’u Rwanda bizabafasha kwagura ubucuruzi bwabo, dore ko bagiye kurushaho gukorana na Leta.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka