Rutsiro : Urubyiruko 117 rwigishijwe ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rumaze igihe rwigishwa ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse, tariki 05/04/2013 rwahawe impamyabumenyi n’umushinga udaharanira inyungu DOT (Digital Opportunity Trust) umuryango usanzwe ufasha abaturage kwihangira imirimo ubinyujije mu ikoranabuhanga.

Abigishijwe n’uwo mushinga bavuga ko ari amahirwe bagize kuko bize nta mafaranga batanze kandi bikaba bizabafasha kwiteza imbere, nyuma yo guhugurwa mu byiciro bitandukanye aho buri cyiciro cyahugurwaga mu gihe kingana n’ukwezi.

Izerimana Raphael, umukozi wa DOT mu karere ka Rutsiro, avuga ko abahuguwe bizabagirira akamaro cyane kuko inyigisho bahawe zizabafasha kumenya kwikorera ubushakashatsi, kumenya guteganyiriza ahazaza no kumenya uko bagomba kubaho kandi babana n’abantu neza mu buzima bwabo.

Jean Claude Ndereyimana wari uhagarariye abahawe impamyabumenyi avuga ko batekerezaga ko kubona aho bigira ikoranabuhanga mu karere ka Rutsiro byari kure, ariko kuri ubu hakaba harabegereye kandi ku buntu.

Izo nyigisho kandi zatangiye gutanga umusaruro kuko nk’uwitwa Zirikana Froduard wahawe ubumenyi mbere ku bijyanye no kwihangira umushinga, nyuma yo guhugurwa yabashije gutegura umushinga ndetse kuri ubu akaba yaremerewe inguzanyo izamufasha kwiteza imbere abinyujije mu gutwara abagenzi kuri moto.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Patrick Munyamahoro, yavuze ko icyo gikorwa cyabo cyo kwigisha urubyiruko ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse ari umusanzu ukomeye uzafasha umurenge ndetse n’akarere muri rusange kwesa imihigo.

DOT ni umuryango watangiye gukorera mu karere ka Rutsiro mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize wa 2012 ukaba umaze guhugura abantu 117, ari na bo bashyikirijwe impamyabumenyi nyuma yo guhugurwa ku ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, ndetse n’imibereho myiza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka