Rusizi: Barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga kuko ariryo bukungu burambye

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philibert, arasaba Abanyarusizi ko nta terambere rigerwaho hatari ikorabuhanga kimwe nuko utamenya iby’ahandi utifashishije ikoranabuhanga kuko nta kanyoni kamenya iyo bweze katagurutse none ubu byaroroshye ntibazongera ku jya kure bazajya babikorera iwabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu muhango wo gukora ubukangurambaga mu ikoranabuhanga wabaye kuri uyu wa 22/08/2013 mu karere ka Rusizi, Minisitiri Nsengimana yavuze ko gutunga ikoranabuhanga utazi kurikoresha ari nko kureba ibyo kurya ku meza utazi kurya kandi ko aba ari gusigara inyuma mu iterambere.

Abaturage bari imbaga nyamwinshi mu gikorwa cyo kwiga ikoranabuhanga.
Abaturage bari imbaga nyamwinshi mu gikorwa cyo kwiga ikoranabuhanga.

Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze yashimiye akarere ka Rusizi aho kageze mu ikoranabuhanga kuko ngo bafite mudasobwa 8000 kimwe n’abandi bikorera ku giti cyabo bakataje mu ikoranabuhahanga harimo ikigo cy’itumanaho cya MTN cyafashe iya mbere gitangiza icyumba mpahabwenge mu murerenge wa Bugarama.

Minisitiri Nsengimana yasabye abanyeshuri bamaze kugezwaho ikoranabuhanga cyane cyane za mudasobwa ko batagomba kuryicarana abashishikariza no kuryigisha abaturage aha byu’mwihariko akaba yabikanguriye n’abarezi.

Urubyiruko rwabonye amahirwe yo kwiga gukoresha mudasobwa. Aha bari muri bisi ya RDB.
Urubyiruko rwabonye amahirwe yo kwiga gukoresha mudasobwa. Aha bari muri bisi ya RDB.

Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rwa Rusizi muri rusange kwinjira mu bucuruzi n’ishoramari bishingiye ku ikoranabuhanga ariko ababisabira kubikorana ubuhanga bihutisha gutanga serivisi zikubiye muri iryo koranabuhanga.

Minisitiri kandi ya vuze ko umurimo w’ikoranabuhanga usaba kugira imyumvire mishya kuko ariho byagira icyo bihindura mu iterambere ry’Abanyarwanda; yibukije abaturage ko umurimo ukozwe neza ari ushingiye ku ikoranabuhanga.

Yasabye abaturage gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga barihugukirwa kugirango rijyane n’ibikorwa byabo bya burimunsi.

Amwe mu masosiyete atandukanye yari yaje mu gikorwa cyo gukangurira abantu gukoresha ikoranabuhanga yari yaje kumenyekanisha aho ikoranabuhanga ryabo rigeze aha abaturage bakaba baboneyeho umwanya wo kwigishwa mudasobwa.

Urubyiruko rwishimiye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) yabigishije za mudasobwa mu gihe bamwe bavuga ko ari ubwa mbere kuyikozaho intoki.

Ibigo bitandukanye bisobanurira minisitiri akarusho k'ikoranabuhanga ryabo.
Ibigo bitandukanye bisobanurira minisitiri akarusho k’ikoranabuhanga ryabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habyarimana Marcel, yavuze ko aka karere gashishikajwe no kugirango abagatuye bamenye ikoranabuhanga kuko kuritunga utarizi ntacyo byageraho.

Aha yavuze ko bazakomeza kubishishikariza abaturage bayobora kugirango batere imbere muburyo bwihuze binyuze mu ikoranabuhanga.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka