Radio zo muri Afurika zize ku guhuriza hamwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru

Kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2021, i Lomé muri Togo habereye amahugurwa ya Radio za gikirisitu zo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Forum des médias Chrétiens d’Afrique francophone - FOMECAF) ku bufatanye na Radio Réveil yo mu Busuwisi.

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kane yari afite insanganyamatsiko igira iti “guhuriza hamwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru muri rusange “ (Media et Fracture générationnelle), akaba yaritabiriwe n’ibihugu 10 ari byo: Togo ari na yo yayakiriye, Benin, Burkina Faso, Cameroun, Centrafrique, Congo (RDC), Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée, Mali, Niger, Senegal, Tchad ndetse n’u Burundi n’u Rwanda byitabiriye aya mahugurwa ku nshuro ya mbere.

Umuhango wo gufungura amahugurwa witabiriwe n’uhagarariye intumwa ya Minisitiri w’Itangazamakuru muri Togo.

Mu gihe cy’icyumweru, abahagarariye radiyo zo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa bagarutse cyane ku mbereho y’urubyiruko n’uruhare ruhabwa mu itangazamakuru.

Franck Jeanneret, perezida ucyuye igihe wa Radio Réveil France yibukije ko ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2050, urubyiruko rungana na 35% ku isi yose ruzaba ari urubarizwa ku mugabane wa Afurika, akaba asanga yaba Radio cyangwa itangazamakuru muri rusange bikwiye guha agaciro urubyiruko, ibyo rukeneye n’ibyo rwifuza. Ibyo kugira ngo bigerweho hakaba hagomba kwifashishwa imbuga nkoranyambaga urwo rubyiruko rukunda gukoresha.

Emmanuel Ziehli ni we watangije ihuriro ry'aya maradio rizwi nka FOMECAF
Emmanuel Ziehli ni we watangije ihuriro ry’aya maradio rizwi nka FOMECAF

Nyamara nk’uko byagaragajwe n’umunya Niger, Blaise Gaiyou uyobora National JEMED et fabricants de joie, urubyiruko rugaragara nk’urusubizwa inyuma, aho rudahabwa amahirwe angana n’ay’abakuze. Yatanze urugero rw’aho iyo ugiye gusaba akazi babanza kukubaza kwerekana uburambe ugafitemo byibura nk’imyaka itanu. Ati “urubyiruko rwacu rwakura he ubwo burambe?

Indi ngingo yibanzweho muri iyi nama ni ikoreshwa ry’itumanaho rigezweho mu gutara no gusakaza amakuru.

Mu kiganiro yatanze, umunyamakuru akaba n’umwanditsi, Pasiteri Dr. Abdoulaye Sangho wo mu gihugu cya Côte d’Ivoire yagize ati “Ikintu kitajya gihinduka ni impinduka”. Aha akaba yarashakaga kuvuga ko mu buzima bw’umuntu impinduka zihoraho.

Yasabye abitabiriye inama kumenya no kwitabira gukoresha itumanaho rigezweho ndetse anabakangurira kumenya kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga nka bumwe mu buryo bwihuse bwo gusakaza amakuru.

Olivia Beugre wo muri wo muri Côte d'Ivoire
Olivia Beugre wo muri wo muri Côte d’Ivoire

Ibi kandi byakomojweho na Olivia Beugre, wa Radio Espérance na we wo muri Côte d’Ivoire werekanye akamaro k’abavuga rikumvikana (influencers) ku mbuga nkoranyambaga. Yerekanye uruhare rwabo mu guhindura sosiyete.

Yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko ibyo bavuga cyangwa bakora na bo bavuga rikijyana bityo bakaba bagomba kwitwararika. Iyi ngingo akaba yarayisobanuye yerekana ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bagiye bakomera ku buryo basigara sosiyete ibahanze amaso nka Salomo, Dawidi, Samweli n’uruhare imyitwarire yabo yagiye igira ku bandi.

Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin
Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin

Urundi rugero rwatanzwe na Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin, wigishije uburyo bwo gusesengura ukuri nyako kw’amakuru, ni uruhare itangazamukuru ryo mu Rwanda ryagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomeje asaba abitabiriye amahugurwa ko bazajya babanza gusuzuma amakuru bagiye gutanga mu rwego rwo kutayobya ababakurikira. Ibyo kandi bikaba byarashimangiwe na Rev. Timothée Tsomana aho yashimangiye ko abantu muri rusange by’umwihariko abanyamakuru bakwiye kubanza gusesengura amakuru bagiye gutanga.

Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z'amajwi wo muri Kameruni
Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z’amajwi wo muri Kameruni

Mu rwego rwo kumenya gukoresha itumanaho rigezweho mu gutara no gusakaza amakuru, umunyamakuru Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z’amajwi wo mu gihugu cya Kameruni, yigishije abitabiriye amahugurwa uburyo akazi kabo kaborohera bakoresheje ibikoresho byabo bya buri munsi. Aha akaba yaribanze kuri telefoni zigendanwa n’uburyo abanyamakuru bazikoresha mu gufata amajwi n’amashusho kandi zigatanga umusaruro umeze neza.

Aya mahugurwa ngarukamwaka yaturutse ku gitekerezo cy’umuryango Hirondelles wo mu Busuwisi. Uyu muryango ukaba waraturutse kuri Radio Hirondelles yakoreraga mu Rwanda itanga ubutumwa bwiza bw’amahoro mu 1994 ubwo ayandi ma Radiyo nka RTLM yari yarabaye intwaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Intego y’aya mahugurwa ikaba ari ugukangurira abanyamakuru kwishyira hamwe aho gukora nk’abakeba kugira ngo byoroshye akazi kabo n’imikorere. Ku ruhande rw’u Rwanda, aya mahugurwa yitabiriwe na KT Radio.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka