Perezida Kagame yayoboye inama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021 yayoboye inteko ya 10 ihuza abagize inama rusange y’umuryango Smart Africa ugamije gufasha umugabane wa Afurika kugera ku cyerekezo cyawo mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko imikoranire y’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ari yo iha ingufu uyu muryango. Yashimye ibikorwa byakozwe na bimwe mu bihugu binyamuryango mu guteza imbere ikoranabuhanga nka Burkina Faso yatangije gahunda nshya y’ikoranabuhanga yifashishwa mu gihugu.

Yashimye n’igihugu cya Ghana na cyo cyamaze gutangiza uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Afurika y’Epfo na yo yashimwe kubera ubuhanga buzwi nka (artificial intelligence) yatangije ahifashishwa imashini zikoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha ibikorwa. Ni mu gihe Zimbabwe na yo yashimwe kubera ikoranabuhanga yatangije muri iyi minsi ryifashishwa mu buhinzi.

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa muri iyi mishanga yose, asaba ko iyi mishinga yakomeza gushyigikirwa no kwaguka.

Inama yari iyobowe na Perezida Kagame nk’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’umuryango Smart Africa yahuje abahagarariye ibihugu 30 bya Afurika n’abafatanyabikorwa b’uyu mugabane mu ikoranabuhanga rigamije guteza imbere Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amanyeshuribiga mubigo bya mashuri yisumbuye cyane abiga computer bakagombye gutonza kuburyo mpuza mahanga

ishimwe joel yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka