Perezida Kagame yakiriye abagize Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST)

Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), aho baganiriye ku byatuma ubumenyi n’ikoranabuhanga biza ku isonga mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yakiriye itsinda rigari riyobowe na Dr Mutimura Eugene uyoboye iyi Komisiyo.

Inshingano za Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga zirimo kugira inama Guverinoma, gusesengura, gukora inyigo zigamije guteza imbere ireme ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ibi bikorwa hagamijwe ko ikoranabuhanga ryinjizwa mu nzego nyinshi zirimo ubukungu, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, kubaka inganda no gukora ubushakashatsi bwo guteza imbere Igihugu.

Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yagiyeho mu 2017. U Rwanda ruherutse gutangaza ko rufite intego zo guteza imbere ikoranabuhanga ndetse mu cyerekezo cyarwo rwifuza kuba igicumbi cyaryo muri Afurika n’Isi yose muri rusange.

Ibi bituma ibigo bitandukanye ndetse n’amahanga muri rusange ashora imari mu Rwanda kuko u Rwanda rwashyize imbaraga mu ikoranabuhanga aho rikoreshwa mu bikorwa byinshi by’abaturage ndetse na Serivise zitangwa mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka