Perezida Kagame yageze muri Qatar mu nama yiga ku ikoranabuhanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu nama ya gatanu yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga.

Iyo nama yateguwe na Minisiteri y’ubwikorezi n’itumanaho yo muri Qatar, ku bufatanye n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.

Iyo nama izibanda ku iterambere ry’imijyi. Hateganyijwe kandi n’imurika rijyanye n’iyo nsanganyamatsiko igamije guteza imbere imijyi.

Biteganyijwe ko abasaga 300 bamurika ibyerekeranye n’ikoranabuhanga bitabira iyo nama. Hari kandi n’ababarirwa mu ijana batangiye gukora vuba ibyerekeranye n’ikoranabuhanga, ndetse n’ababarirwa muri 300 bahanze udushya mu ikoranabuhanga na bo bitabira iyo nama.

Amwe mu masosiyete yo mu Rwanda na yo ntiyatanzwe muri iryo murika. Muri yo harimo AC Group, Ampersand, BSC, Irembo, Pascal Technology, QT Software, na Wastezon.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iyi nama yiga ku ikoranabuhanga ibera muri Qatar.

Imibare igaragaza ko iyi nama yiga ku iterambere ry’imijyi ari ingirakamaro kuko imijyi ikomeje kugenda ikura, dore ko abaturage bangana na 65% bazaba batuye mu mijyi mu mwaka wa 2040.

Ni mu gihe u Rwanda ruteganya ko muri 2024 abaturage barwo bangana na 35% bazaba batuye mu mijyi, bavuye kuri 18,4 bari batuye mu mijyi muri 2017.

U Rwanda kandi rukomeje gukataza mu gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko mu mijyi. Urugero ni iterambere mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ibyuma byitwa ‘CCTV Camera’ byifashishwa mu gucunga umutekano.

Mu bijyanye n’ingendo, uburyo bwa AC Group buzwi nka ‘tap-and-go’ nabwo bumaze kwamamara aho bworohereza abatega imodoka rusange gukoza ikarita ku modoka bakishyura badatanze amafaranga mu ntoki.

Hari kandi na serivisi z’Irembo na zo zorohereje abakenera serivisi zitandukanye zitangwa n’inzego za Leta, kuko babasha kuzisaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu bindi bigaragaza ko u Rwanda rukataje mu guhindura uburyo bwo gutanga serivisi, hibandwa ku ikoranabuhanga, harimo uburyo bwo gusaba akazi no gushaka abakozi bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka