Perezida Kagame yagaragaje akamaro ko gushyira ingufu mu ikoranabuhanga

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga y’Ihuriro rya G77 n’u Bushinwa ibera muri Cuba, tariki 15 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gushyira ingufu mu ikoranabuhanga bizakuraho ibibazo byugarije bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama

Perezida Kagame yasangije abitabiriye iyi nama kimwe n’ibindi bihugu byo mu gice cy’Amajyepfo ibibazo bihura na byo ndetse n’uburyo bwo kubikemura.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iri huriro rya G77 n’u Bushinwa ryihariye 80% by’abatuye isi, avuga ko icyo ari ikintu cyakwifashishwa mu kuzuza amasezerano yo kubaka ejo hazaza heza ku baturage b’ibi bihugu.

Perezida Kagame yavuze ko nk’u Rwanda rwashoye byinshi mu kubaka ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ubusumbane hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye kubera ko ubusumbane ari bwo soko ya byinshi mu bibazo biriho.

Yagaragaje uburyo Igihugu cy’u Rwanda cyashyize ingufu mu ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abakiri bato kubonera ibisubizo bimwe mu bibazo bicyugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Inama ya G77 n'u Bushinwa yabere muri Cuba
Inama ya G77 n’u Bushinwa yabere muri Cuba

Ati “U Rwanda twashyize ingufu mu bumenyi n’ikoranabuhanga kandi ibyo tubifashwamo n’ibintu bibiri. Icya mbere ni icyerekezo cyacu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kubera icyo cyerekezo, twashoye byinshi mu kubaka ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’uburezi muri rusange”.

Perezida Kagame yagaragaje uburyo mu Rwanda icyanya cya Kigali cyahariwe udushya kirimo Kaminuza nziza ku isi aho abanyeshuri barimo abagore n’abakobwa bahabwa amahirwe yo gukarishya ubumenyi mu ikoranabuhanga kuko u Rwanda rwifuza ko babonera ibisubizo ibibazo ibihugu bisangiye.

Perezida Paul Kagame avuga ko icya kabiri ari ugushyira ingufu mu ikoranabuhanga, bikazafasha gukuraho ubusumbane mu byinjiza amikoro hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.

Ati “Gushyira ingufu mu iterambere ry’ikoranabuhanga byatijwe ingufu n’icyifuzo cyacu cyo gukuraho ubusumbane mu byinjiza amikoro hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye. Twizera ko ubu busumbane ari bwo soko y’ikibazo cy’ubwimukira bukomeje gusenya imiryango”.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigirwaho ingaruka zikomeye mu buryo butangana n’ibibazo byugarije isi, birimo imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane hagati y’ibihugu n’ingaruka z’ibyorezo.

Yavuze ko siyansi n’ikoranabuhanga bifite imbaraga zo guhuza abantu hagamijwe guhindura ahazaza kuba heza ariko ko abatuye isi batabasha kugera kuri iryo koranabuhanga ku rugero rumwe.

Ati “Ubu bufatanye bushobora gusobanura ibintu bitandukanye ariko ku bitureba, bugomba guhindura imyumvire y’uko ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bidashobora kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bitwugarije ubwacu, n’isi muri rusange”.

Perezida Kagame yagaragaje ko hirya ya siyansi na tekinoloji ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite ubushobozi byatanga mu nzego zirimo ingufu, ubuhinzi, amahoro n’umutekano. Ikindi ni uko ubu bukungu bushingiye ku bumenyi n’ubuhanga hakenewe kubuhererekanya hagati y’ibi bihugu.

Perezida Kagame yavuze ko inama ya G77 n’u Bushinwa bigize 8% by’abatuye isi akaba ari amahirwe akomeye akwiye gukoreshwa neza kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo abayobozi biyemeje byo kubaka ahazaza heza h’abaturage babo.

Perezida Kagame wari muri Cuba aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bihuriye mu itsinda G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa, yanagiranye ibiganiro na mugenzi we Nicolás Maduro wa Venezuela, byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Perezida Kagame yabonanye na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, baganira ku bibazo by’Akarere na Afurika muri rusange, no kurushaho kwagura ubufatanye bw’Ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Perezida wa Angola bagiranye ibiganiro
Perezida Kagame na Perezida wa Angola bagiranye ibiganiro

Iyo nama ya G77 n’u Bushinwa yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abandi bahagarariye imiryango itandukanye baturutse mu bihugu birenga 100, harimo ndetse n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, barimo gushakira hamwe umuti w’ibibazo-muzi bizitira iterambere, n’ubusumbane hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Itsinda G77 ryashinzwe muri Kamena 1964 rishyizweho n’ibihugu 77, mu isozwa ry’icyiciro cya mbere cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) i Geneve mu Busuwisi.

Nk’igihugu kiyoboye G77 kongeraho u Bushinwa, Cuba yakiriye iyo nama ku nsanganyamatsiko igira iti “Ibibazo byugarije iteramberere: Uruhare rwa siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.”

Perezida Kagame na Perezida wa Venezuela
Perezida Kagame na Perezida wa Venezuela
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka