Nyamasheke: Gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga igiye kwegerezwa mu mirenge

Akarere ka Nyamasheke ngo gashyize imbere gahunda yo kwigisha abaturage ikoranabuhanga ku buryo hazakorwa ubukangurambaga mu baturage bose kandi kugeza ku rwego rw’umurenge hakaba hazashyirwaho “Icyumba Mpahabwenge” kizabafasha kubona ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga.

Inshuti Pauline ushinzwe ikoranabuhanga (ICT) mu karere ka Nyamasheke avuga ko iyi gahunda izibanda cyane ku gusobanurira abaturage akamaro ka telefoni zigendanwa ndetse n’ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa kandi ngo bikaba bizagira impinduka nziza mu iterambere n’ubukungu by’abaturage.

Ubu bukangurambaga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu baturage, by’umwihariko ubushingiye kuri telefoni ngo buzigisha abaturage uko bashobora gukoresha telefoni bakabona serivise zitandukanye zirimo nk’uburyo bwo kubika no kubikuza amafaranga, uburyo bwo gukoresha banki kuri telefoni y’umuturage atagombye gukora urugendo ajya kuri banki.

Bamwe mu batuye akarere ka Nyamasheke bamaze kubona ubumenyi bw'ibanze kuri mudasobwa.
Bamwe mu batuye akarere ka Nyamasheke bamaze kubona ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa.

Kuri ibi kandi hiyongeraho serivise zitandukanye zigenda zitangirwa kuri telefoni, abaturage batiriwe bajya gutonda umurongo ku biro bitandukanye. Ingero ni nk’aho mu matora y’abadepite arangiye, habayeho uburyo bwo kwiyimura kuri lisiti y’itora bitewe n’aho umuntu yashakaga kuzatorera.

Uburyo bw’ikoranabuhanga rya telefoni kandi rikoreshwa na Polisi y’Igihugu mu gufasha abantu bashaka kwiyandikisha gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga; kandi bujya bukoreshwa no mu kumenya ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko hirya no hino.

Ubu bukangurambaga ku ikoranabuhanga kandi ngo buzakoresha na televiziyo ifite ibyangombwa izajya ifasha abaturage kumenya amakuru yo hirya no hino mu gihugu ndetse n’ahandi ku isi.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 uzarangira buri murenge w’akarere ka Nyamasheke ufite “Icyumba Mpahabwenge” ku ikoranabuhanga kizaba kirimo byibura mudasobwa 4, televiziyo n’ibyangombwa byayo, ndetse n’indi mashini (All in One) ifite ubushobozi bwo gusohora inyandiko mu mabara yose, ikazifotora kandi ikazitubura.

Muri iki cyumba kandi ngo hazabamo ahantu abaturage bashobora gucomeka telefoni zabo zikajyamo umuriro (charging) kugira ngo babashe kuzikoresha ibyo bakeneye bibateza imbere.

Minisitiri w'Urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana ubwo yasuraga akarere ka Nyamasheke ku wa 23-08-2013 yavuze ko ikoranabuhanga ari umurima utagira imbago.
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana ubwo yasuraga akarere ka Nyamasheke ku wa 23-08-2013 yavuze ko ikoranabuhanga ari umurima utagira imbago.

Kugeza ubu, imirenge 4 yo mu karere ka Nyamasheke ni yo igaragaramo ibi byumba mpahabwenge ari yo Mahembe, Shangi, Kanjongo na Kagano urimo ibyumba 2; kandi ngo aho byageze birakora neza.

Inshuti Pauline avuga ko mu gihe abaturage bazaba bamaze gukangukira ikoranabuhanga bakanarikoresha bizatuma babasha gutera imbere birushijeho mu bukungu bwabo kuko umwanya batakazaga ndetse n’amafaranga hamwe na hamwe bizagabanuka, bakabona serivise zihuse kandi bitabagoye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka