Ngororero: Abiga kuri ADEC bavumbuye umuti w’ikaramu mu bimera

Abanyeshuri biga Siyansi ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero, bamaze amezi abiri bavumbuye umuti w’ikaramu yandika bifashishije ibimera, bakifuza ko bafashwa kugera ku ikaramu yajya no ku isoko igafasha abandi.

Ikaramu yandika neza nk'izisanzwe
Ikaramu yandika neza nk’izisanzwe

Uwo muti w’ikaramu bawukora bifashishije ibimera bikikije ikigo, aho babibyaza umuti usa nk’uwikaramu zisanzwe, bakongeramo umuti w’ubutabire utuma ibyanditswe bidasibama cyangwa ngo bihinguranye urupapuro, kandi bakawuha ibara bitewe n’ikaramu bashaka gukora.

Uwitonze Divine wiga mu mwaka wa gatanu w’ibinyabuzima n’ubutabire, avuga ko yari azi ko umuti w’ikaramu ukorerwa mu ruganda gusa, kuko atari azi ko yifashishije ibyatsi bikikije ikigo bashobora gukoramo ikaramu yandika neza.

Agira ati “Ikaramu yacu yandika neza, kandi hano mu kigo tworoheje igiciro buri wese akabona ikaramu yishyuye igiceri cya 100Frw, mu gihe ikaramu isanzwe yishyurwa 200Frw, turasaba ko ikaramu yacu yagezwa ku isoko”.

Kugira ngo umunyeshuri abashe kubona iyo karamu asabwa kuzana iyashizemo umuti, hanyuma bakamwongereramo undi ari wo bikoreye mu bimera, bakandikisha nk’amakaramu asanzwe yo mu nganda.

Umuti bakoresha bawukora mu bimera bibakikije
Umuti bakoresha bawukora mu bimera bibakikije

Ubwo batahaga inyubako izakorerwamo n’abakozi ba College ADEC Ruhanga, Depite Nyabyenda Damien wize kuri iryo shuri akaba yari yaje no kwifatanya n’abanyeshuri kwishimira icyo gikorwa, yavuze ko azakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ikigo gitere imbere dore ko inyubako zacyo zishaje.

Agira ati “Ikigo kizajya kigararaza ibyo gikeneye hanyuma hakurikijwe ubushobozi buhari ibisanwa bikorwe. Twishimiye ko n’ubwo inyubako zishaje abana bafite ibyo bazi gukoram bafatanyije n’abarimu n’abandi bafatanyabikorwa”.

Asaba ko abana bagira uruhare mu gufasha ibikorwa bitandukanye by’iterambere bahereye ku byo bazi gukora, birimo no kuvomerera ubutaka, hifashishijwe imashini za robo (Robot) batangiye gukora.

Naho ku kijyanye no gukora amakaramu, avuga ko abana bakwiye kugaragaza ko ibyo bazi gukora, bigira uruhare mu gukemura ibikenewe mu muryango Nyarwanda, kandi bishimishije kuko abana ibyo biga babasha gushyira mu bikorwa.

Agira ati “Turabashishikariza gukomeza bikava ku rwego rw’ikigo bikajya ku rwego rw’Igihugu, kuko niba umwana yabasha kwikorera ikaramu agaha bagenzi be, ni na ngombwa ko byarenga ikigo bikagera ku rwego rw’Igihugu”.

Ikaramu bazikora bongera umuti mu zamaze gushiramo
Ikaramu bazikora bongera umuti mu zamaze gushiramo

Umuyobozi wa College ADEC Ruhanga, Biziyaremye Bernard, avuga ko kuba biyujurije inyukako yo gukoreramo yatwaye agera kuri miliyoni 35Frw, bizatuma nibura ibyo Leta ishoboye kubafasha gusana bikorwa kuko ku bufatanye n’ababyeyi hari ibyo ikigo gishoboye.

Avuga ko kwiga siyansi bisaba ko nibura baba bakeneye isomero ryiza ryafasha abana, n’inyubako z’amashuri zijyanye n’igihe kugira ngo bagere ku musaruro w’ibikorwa.

Asaba inkunga mu kuzamura siyansi, kandi abana bakivumburira ibintu bashobora gukora, kuko nko ku ikaramu ari bo bayitekereje kandi ibikoresho bakoresha ari bo babyivumburira.

Barifuza ko iyi karamu yagezwa ku isoko ari umwimerere
Barifuza ko iyi karamu yagezwa ku isoko ari umwimerere

College ADEC iherutse kwegukana igihembo cya mbere ku rwego rw’Igihugu, mu mashuri yigisha siyansi, kubera gukora isabune ifasha abanyeshuri, akaba yifuza ko hakoroshywa ibijyanye n’ubuziranenge mu bigo by’amashuri, ibyo abana bazi gukora bikaba byagezwa ku masoko.

Bakora n'imashini zishobora guterura ibintu no kuvomera ibihingwa
Bakora n’imashini zishobora guterura ibintu no kuvomera ibihingwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka