Ngoma: Abagore barenga ibihumbi 16 bahuguwe ku gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe telefone

Abagore barenga ibihumbi 16 bo mu Karere ka Ngoma barishimira ko amahugurwa bahawe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ku gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga rya telephone, yabafashije kugira ubumenyi ku mikorere n’imikoreshereze yayo.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye ashyikiriza seritifika umwe mu bahuguwe
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye ashyikiriza seritifika umwe mu bahuguwe

Ni ubukangurambaga bwiswe ’Gendana Konte’, bugamije gushishikariza abagore kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga hagamijwe kubafasha gukoresha no kugerwaho na serivisi z’imari ,by’umwihariko bakoresha telefone zigendanwa (Mobile Money).

Uyu mushinga watangijwe hagamijwe kugira ngo abagore bakangurirwe gukoresha telefone ngendanwa, nyuma yo kubona icyuho cyari kiri hagati y’abagabo n’abagore, utangirizwa mu Karere ka Nyamasheke na Guverineri wa BNR.

Uretse guhugurwa ku mikoreshereze yo kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone, banashishikarijwe gutinyuka ishoramari mu bushobozi bwabo, kugira ngo amafaranga yabo yiyongere, gushyira umutungo wabo mu bwishingizi hagamijwe umutekano wawo, kwiteganyiriza kugira ngo bateganyirize izabukuru, gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari bagakorana muri serivisi zitandukanye.

Ubu bukangurambaga busize mu Karere ka Ngoma honyine abagera ku 16,385 bahawe ubumenyi ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya telefone, hanafunguwe konti nshya zirenga 4,000, izindi zari zarasinziriye zisubizwaho, bifasha mu kongera umubare w’abagore bitabira serivisi z’imari ku rwego rw’ibanze.

Abahuguwe bavuga ko mbere batari bazi neza gukoresha telefone zabo, by’umwihariko muri serivisi zo kwishyurana ku buryo hari abo byasabaga ko bajya gushaka ababafasha rimwe na rimwe bikabaviramo kwibwa.

Abahuguwe bishimiye ubumenyi bahawe
Abahuguwe bishimiye ubumenyi bahawe

Claudine Kayitaramirwa, avuga ko mbere y’uko bahugurwa bahuraga n’imbogamizi zirimo kujya gushaka ababatiza za simukadi (sim card), kugira ngo bashobore kohererezwa amafaranga.

Ati “Hari benshi twajyaga duhura barimo kurira bavuga ko batiye simukadi ariko nyuma amafaranga yabo bakayabura, kubera kutamenya ikoranabuhanga rya MoMo kugira ngo na bo bajye babikuriza ku mazina yabo, bakaba nk’aho bamuhaye nk’ibihumbi 100 bakamuha 50, ariko ubu kubera ko twahuguwe ari abasaza cyangwa abakecuru bajya kubitsa cyangwa kubikuza nta mbogamizi.”

Esther Uwariboye ati “Nabashije kumenya gucunga amafaranga nkamenya n’uko ngomba kuyakoresha, kuko ntabyo nari nzi, bituma menya gucunga amafaranga yanjye ntayasesaguye.”

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ari gahunda igikomeza kuko hari abandi bagore benshi cyane yaba muri ako Karere cyangwa n’ahandi bataragerwaho n’iyo gahunda kandi bagomba kugerwaho bagahugurwa bagafungurirwa konte kugira ngo bashobore kuyigendana.

Ati “Burya iyo umuntu amaze kwigishwa afite na konte ya Mobile Money, tuba dushaka ko akomeza kwiteza imbere, akaba yatangiza ubucuruzi cyangwa akihangira imirimo, kugira ngo mugere ku bukire, twakwishimira ko mu myaka iri imbere hagira utubwira ko yageze kuri miliyoni ijana."

Arongera ati "Imihigo irakomeje kuko no mu tundi Turere iyi gahunda twarayitangiye, kandi ntidushidikanya ko na ho tuzakomeza kugirana imikorere myiza."

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye

Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage barenga miliyoni 3.5, abagera kuri miliyoni 1.8 ni abagore.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abahuguwe kuzasangiza ubumenyi abandi batagezweho n’ayo bahugurwa.

Ati "Umukoro dufite ni ukugira ngo tugende duhugure ibi twagezeho uyu munsi, iyi nkuru nziza tuyigeze n’ahandi. Turanakomeza no kubyumvisha mu tundi Turere kuko turi mu Ntara igaragaza amahirwe menshi y’uburyo abagore babona amafaranga, ariko bakagana iryo koranabuhanga, kwizigamira no kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Muri rusange abagore bose bamaze guhugurwa muri iyi gahunda mu gihugu hose bararenga ibihumbi 36, bahuguriwe mu Turere twa Gakenke, Ngoma, Nyamasheke, Nyaruguru na Rulindo.

Biteganyijwe ko muri buri Karere hazahugurwa nibura abagore 7,500 mu Turere 17 twiganjemo utwo mu bice by’icyaro, ariko bukazagera ku bagore 127,000.

Imibare ya BNR igaragaza ko abagore bakiri hasi mu gukoresha serivisi z’imari zikoreshejwe telefoni, kuko bari kuri 72% mu gihe abagabo bari kuri 81%.

BNR igaragaza ko hari abagore barenga miliyoni badakoresha izo serivisi, bityo ubwo bukangurambaga bugamije kugabanya icyo cyuho kikigaragara.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzaba bwageze mu Turere twose duteganyijwe mu gihe cy’umwaka umwe kandi bwitezweho kuzamura imyumvire kuri serivisi z’imari.

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka