NetHope Academy irimo guhugura no guhuza abakozi n’abakoresha muri ICT
Umuryango udaharanira inyungu z’amafaranga, Net Hope, urimo guhugura abize ibijyanye n’isakazamakuru mu ikoranabuhanga (ICT) binyuze mu kubohereza mu bigo binyuranye bikorera mu Rwanda mu rwego rwo kubahuza n’abakozi.
Bimwe mu ibigo byakiriye abanyeshuri ba NetHope Academy harimo MT N, BSC, RICTA hamwe n’ibindi bitandukanye.
Nsekuye Jean De Dieu, umwe mu abanyeshuri ba NetHope warangije Computer Engineering muri KIST avuga ko hari ibintu byinshi yize muri kaminuza atigeze akora nyagukora kubera kubyiga mu inyandiko gusa, ariko muri NetHope icyo yize cyose agishyira mu ibikorwa.
Nsekuye ubu woherejwe na NetHope Academy muri Action Aid yakomeje asobanura ko ibyo yahuguwe muri NetHope bimufasha cyane mu akazi yasanze muri Action Aid.
Rugwizangoga Mireille, umunyeshuri wa NetHope Academy warangije muri kaminuza y’u Rwanda, ubu akaba ari muri Rwanda Biomedical Center yavuze ati “NetHope Academy imaze kutugeza kuri byinshi harimo no kuduhuza n’ibigo bishobora kuzavamo abakoresha bacu.”
kaminuza hamwe n’andi mashuri y’ikiciro cy’akabiri (colleges) bakabaha ubumenyi bwo gukoresha ibyo bize mu amashuri baturutsemo; nk’uko bisobanurwa na Bajeneza Kevine, umuyobozi wa NetHope Rwanda.
Bajeneza asobanura gahunda ya NetHope muri aya magambo: “Nyuma yo kwakira abo banyeshuri, tubaha amafaranga y’itike hafi amadorali 100 buri kwezi, tukabigisha amasomo ya Microsoft na Cisco ku buryo ikipe dufite ubu yamaze kubona certificates za Microsoft (MTA).”
NetHope itanga amasomo mu igihe cy’amezi 6, harimo iby’umweru 2 bya mbere (boot camp) birimo inyigisho z’ibanze hanyuma andi mezi arenga 5 buri munyeshuri amara akurikiranirwa mu ibigo binyuranye byo mu Rwanda NetHope imwoherezamo.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
NI GUTE UMUNTU YABONA AYO MAHUGURWA,ESE BIYANDIKISHA HEHE?
Selection uburyo ikorwamo ntago isobanutse kabisa kuko abakoze training iyo duhuriye kukizamini cyakazi turabatsinda kandi training twaratsinzwe make sure murebe ibizami ukobikorwa
gewe nikibazo: mbanje kubashimira kuricyo gikorwa ntakwita nka "update" mukorera abantu bize ICT.
ikibazo cyange, ndabaza nibaba muhugura abantu baba murwanda gusa cyangwa mubikorera nokuri online?
murakoze
nethope ndayemera cyane ikoresha ukuri, iyo ubizi uba ubizi naho ibindi byo mubyihorere
Hahahahahah sha bareke kubashya bazabazev berekane ko batorankwa jye nakozeyo ibizamibibiri mbere yiyo camp kandi naje kumenya abandi ko bakoze ikizami kimwe birantangaza cyanengirango nijye uzafatwa kuko twakoze ikicyambere baraduhamagara kucyakabiri ntaho internaship yarifite banyirayo byarandezeee niba nay internalship ariho igeze