Muri 2024 ikoranabuhanga rizaba rigize 5% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu

Leta y’u Rwanda igenda iteza imbere ikoranabuhanga (ICT), ku buryo biteganyijwe ko mu 2024, imirimo irishingiyeho izaba ifite uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).

Tap and Go, ikoranabuhanga ryatanze akazi ku babarirwa muri 300
Tap and Go, ikoranabuhanga ryatanze akazi ku babarirwa muri 300

Nk’uko bisobanurwa na Angelos Munezero, ushinzwe gukurikirana iby’ikoranabuhanga rusange muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (Public Sector Digitization Analyst Ministry of ICT and Innovation), raporo ya GDP y’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, yagaragaje ko uruhare rwa ICT rugeze kuri 2% bya GDP.

Iyo raporo ngo inagaragaza ko muri rusange urwego rwa Serivisi ari na ho ICT ibarirwa, rwageze kuri 11%, kandi ko ICT yonyine yazamutse ku kigero cya 17%. Iyi akaba ari na yo mpamvu hari icyizere ko iri zamuka rizongera uruhare rwa ICT kuri GDP ikazagera kuri 5% muri 2024.

Hashyizweho ibigega bifasha abahanga imirimo ishingiye kuri ICT

Mu ngamba zo kugira ngo imirimo yifashisha ikoranabuhanga inatanga akazi ku bantu benshi yiyongere, hashyizweho ikigega gitanga inguzanyo ku mishinga y’Ikoranabuhanga (Rwanda Innovation Fund).

Munezero ati “Nyuma yo kubona ko hari ababa bafite imishinga y’ikoranabuhanga, batabasha kubona ingwate ibahesha amafaranga ahagije yo kugira ngo babashe kugeza ibihangano byabo ku isoko, hashyizweho ikigega gitanga inguzanyo ikenewe. Iyo nguzanyo ishobora kugera no muri miliyoni 250, kandi ihabwa amakompanyi yamaze gushinga imizi.”

Naho abagitangira, bagikeneye kwishakisha, bo bashyiriweho ‘Startup Fund’, ni ukuvuga ikigega gitera inkunga imishinga ikivuka y’ikoranabuhanga, aho ikigo gifite umushinga mwiza gihabwa amafaranga abarirwa muri miliyoni umunani, ndetse n’ubufasha mu gutunganya no kwagura ibihangano byabo by’ikoranbuhanga.

Munezero ati “Abahabwa ubu bufasha bava mu batsinze mu irushanwa ryitwa Hanga PitchFest ritegurwa na Ministeri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.”

Kuri ubu ngo barimo kwakira abapiganwa muri Hanga PitchFest 2022 binyuze ku rubuga: https://www.hangapitchfest.rw, kandi kwakira abapiganwa bizarangira ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga ibishya ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA), irimo gushyiraho ibigo bifasha abahanga ibishya mu mijyi yunganira Kigali, aho bose bazajya bahabwa ubufasha bukenewe kugira ngo ibihangano byabo bikorwe neza kandi bibyare umusaruro.

Ministeri y’Ikoranabuhanga kandi ubu irimo gutegura itegeko ryoroshya guhanga ibishya, kugira ngo u Rwanda rurusheho kwimakaza ikoranabuhanga mu guhangana n’ibibazo, no kwagura iby’ikoranabuhanga ngo bikoreshwe no mu mahanga (ICT Exports)

Abaturage na bo barimo guhugurwa ku kwifashisha ikoranabuhanga

Kugira ngo imirimo ijyanye n’ikoranabuhanga ibashe kugera ku ntego yayo, bisaba ko abaturage babasha kuba baryifashisha. Ni yo mpamvu Minisiteri y’ikoranabuhanga yashyizeho gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga (Digital Ambassadors Program), aho urubyiruko rwabihuguriwe rwoherezwa mu tugari guhugura abaturage mu Ikoranabuhanga.

Kugeza ubu mu gihugu cyose hari intore mu Ikoranabuhanga zigera ku 100 zoherejwe mu tugari dutandukanye, ndetse mu minsi mike hazoherezwa izindi zirenga 1300.

Izi ntore zikorera mu masantere arenga 260 ya Leta n’ayigenga yagiye ashyirwa hirya no hino mu gihugu, ariko zigakorera no mu tugari mu rwego rwo kwegereza iyi serivisi abaturage.

Tap and Go, ikoranabuhanga ryatanze akazi ku babarirwa muri 300
Tap and Go, ikoranabuhanga ryatanze akazi ku babarirwa muri 300

Abaturage bahabwa ubumenyi bubafasha gusaba serivisi bifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga batunze.

Imirimo yamaze guhangwa yatanze akazi ku barenga ibihumbi 120

Munezero avuga ko kugeza ubu imirimo ishingiye kuri ICT yahanzwe, itanga akazi ku bantu barenze 123,670 habariyemo abajyanama b’Ikoranabuhanga mu bice bitandukanye by’Igihugu, n’abakora ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu bigo bya Leta no mu byigenga.

Harimo kandi n’abakora mu bigo bikoresha ikoranbuhanga mu bucuruzi, aba agent batanga servici zijyanye no kubitsa no kwishyurana, baba abakorana n’amasosiyete y’itumanaho, ndetse n’Amabanki.

Muri iyo mirimo harimo n’uwamamaye mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, kuva mu 2015 bita Tap and go, aho abantu bifashisha amakarita mu kwishyura bisi.

Amakuru dukesha Ikigo Dot Rwanda gifatanya na Leta mu guteza imbere ikoranabuhanga, avuga ko Kompanyi AC Group yashyizeho iri koranabuhanga, yahaye akazi aba agent babarirwa muri 311, kandi ko buri wese akorera amafaranga abarirwa mu bihumbi 500 ku kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka