Minisitiri w’Ikoranabuhanga Ingabire Paula yakiriye mugenzi we wa Bangladesh

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yakiriye mugenzi we wa Bangladesh ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Zunaid Ahmed Palak, baganira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse n’ibyo ibihugu byombi byakwigiranaho.

Aba bayobozi bombi kandi bagaragaje zimwe muri gahunda ibihugu byabo bimaze kugeraho, aho Minisitiri Zunaid yagaragaje imwe mu mishinga igihugu cye giteganya harimo n’uw’ubukungu bushingiye ku kwimakaza ikoranabuhanga (Digital Economy Strategy).

Bwana Zunaid yagaragaje ko gahunda yabo ijya gusa n’iy’u Rwanda rwatangije mu 2020 ya Smart Rwanda Masterplan 2 igamije guteza imbere imijyi y’u Rwanda aho abayituye batagomba gusigara inyuma gukoresha ikoranabuhanga mu kubafasha no koroshya ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Minisitiri Zunaid kandi yasuye ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Ikigo cyo muri Suède, Norrsken gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Yagaragaje ko ari iby’agaciro gusura ikigo nk’icyo gifasha ba rwiyemezamirimo baturutse hirya no hino bafite impano mu bijyanye n’ikoranabuhanga bagafashwa kubyaza inyungu imishinga yabo yiganjemo ijyane no gukemura bimwe mu bibazo abatuye isi bafite uyu munsi.

Muri Mutarama umwaka ushize, leta y’u Rwanda n’iya Bangladesh zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege, azafasha mu guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi.

Aya masezerano agaragazwa ko ari umusingi uzashingirwaho mu kwagura ibikorwa bya sosiyete zitanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere. Azafasha mu koroshya ubwikorezi, iterambere ry’ubuhahirane n’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Bangladesh.

Mu busanzwe u Rwanda na Bangladesh bifitanye umubano mu bya dipolomasi guhera mu 2012. Biri kandi mu bifite umubare munini w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Minisitiri Paula yabonanye kandi na mugenzi we w’u Budage, Volker Wissing uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira kuri gahunda zirimo ikoranabuhanga byumwihariko binyuze mu mishinga y’ubufatanye ibihugu byombi bihuriyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka