MINICT yatangije gahunda yo kuzamura umubare w’abagore bakoresha ikoranabuhanga

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi w’umugore ku nshuro ya 42, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangiye gahunda yo kugeza ikoranabuhanga kuri buri mugore yiswe LiftHerUp (Umugore ku ruhembe), hagamijwe kwihutisha iterambere.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

Ni gahunda izanyuzwa mu biganiro biteganyijwe kubera hirya no hino mu gihugu muri uku kwezi kwa Werurwe kwahariwe umugore.

Mu gutangiza iyi gahunda y’ibiganiro, i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe, MINICT yahuje abantu batandukanye barimo abakobwa bato bakirangiza amashuri, abatangiye akazi vuba mu bigo by’ikoranabuhanga hamwe n’abamaze imyaka myinshi bakoresha ikoranabuhanga barimo abayobozi mu bigo bitandukanye nka MTN, IREMBO n’ibindi kugira ngo babasangize ubunararibonye bwabo ndetse bababere icyitegererezo.

Umuyobozi mukuru muri MINICT ushinzwe inovasiyo n’ikoranabuhanga rishya, Esther Kunda, yagize ati: “Twahuje ibi byiciro byose by’abantu bakora mu ikoranabuhanga n’abakirangiza kugira ngo tubereke ko niba bashaka gukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kwihangira imirimo bahanga udushya bishoboka, ndetse tunagamije ko abamaze imyaka myinshi na bo bamenyana n’abatangizi mu kazi”.

Yakomeje ati: “Nitudakora ibi biganiro ngo turebe uburyo abagore bagera ku ikoranabuhanga, icyuho cy’uko nta buringanire busesuye buhari, cyakwiyongera kandi turyihutishije na bwo ryadufasha kukiziba vuba”.

Kugeza ubu umubare w’abagore bitabira ikoranabuhanga uri hasi ugereranyije n’uw’abagabo nk’uko ibarura rusange rya 2022 ryabigaragaje aho abantu bafite hejuru y’imyaka 21 batunze telefoni zigezweho bangana na 62,9% muri bo abagabo ni 86,2% na ho abagore bakaba 79%.

Ni mu gihe ku rwego rw’isi umugore umwe muri batatu ari we ushobora kugera ku ikoranabuhanga byoroshye, naho mu bihugu bikennye abarigeraho ni 32,9 % ugereranyije n’abagabo.

Mu zindi gahunda u Rwanda rwatangiye gukora hagamijwe kuzamura umubare w’abagore bakoresha ikoranabuhanga harimo nka gahunda ya ‘Connect Rwanda’ yashyize umwihariko ku bagore.

Kunda yagize ati: “Twagiye duha telefone abagore bari mu bucuruzi cyane cyane ku mipaka, abagore bafasha abahinzi no mu zindi nzego zitandukanye. Ikindi tugenda dushyira imbaraga mu gushishikariza abagore batazi gusoma kwiga”.

Kunda yongeyeho ati: “Mu gihe cya covid-19 gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, ababyitabiriye cyane ni abagore cyane cyane muri iyi myaka ibiri ishize. Ariko ntabwo turagera aho dushaka kugera, ni yo mpamvu tugomba gushyiramo imbaraga”.

Mu bindi biteganywa gukorwa harimo gushyiraho ibikorwa bifasha abantu batabangukirwa n’ikoranabuhanga vuba, ndetse hari gahunda Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ivuga ko umugore muri buri rugo agomba kugira telefone hagendewe ku cyerekezo NST1 ndetse bikazakomeza no mu cyerekezo 2050.

Mu bitabiriye ibi biganiro byateguwe na MINICT hamwe n’abandi bafatanyabikorwa harimo Umuyobozi mukuru wa MTN mu Rwanda Mapula Bodibe.

Mapula Bodibe
Mapula Bodibe

Mapula mu gusangiza abakiri bato amateka ye mu bijyane n’ikoranabuhanga, yavuze ko yigeze gukorana n’itsinda ry’abagabo benshi ari we mugore wenyine wari ubarimo, bakajya bamuca intege bamubwira ko ikoranabuhanga atazarishobora, ariko abyima amatwi akomeza kureba imbere ndetse agera ku ntego ze yifuzaga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, na we yagaragaje ko kimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ari uburyo bwatuma abagore bagera ku ikoranabuhanga nta n’umwe usigaye inyuma.

Ibi biganiro byanitabiriwe na Kagirimpundu Kevine umwe mu bashinze uruganda rw’inkweto rwa Uzuri KY.

Yavuze ko mu bucuruzi bwabo batangiye kubona inyungu mu buryo bushimishije ari uko batangiye gucururiza kuri murandasi kurusha mbere, bityo ashishikariza abagore kudasigara inyuma muri iryo terambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka