Kigali: Hamuritswe Laboratwari y’ikoranabuhanga izafasha abana gukunda gusoma

Ikigo kimenyerewe mu gutunganya ibitabo bifasha abakiri bato gukurana umuco wo gusoma (NABU), ku bufatanye n’ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga (HP), batashye ku mugaragaro Laboratwari y’ikoranabuhanga izafasha abakiri bato kumenyekanisha inkuru zabo, hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bakanakunda gusoma.

Iyo Laboratwari igizwe na mudasobwa zigezweho za HP ndetse n’ama porogaramu yabugenewe mu gufasha abahanzi kuba babasha gusangiza umuryango mugari, inkuru zabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nk’uko Tanyella Evans, umuyobozi wa NABU abisobanura, uyu mushinga ugamije gufasha abana bari munsi y’imyaka 10 y’amavuko, gukunda gusoma.

Yagize ati “Intego yacu ni ugukemura ikibazo cyo kudakunda gusoma, twifashishije ibitabo biri mu rurimi rwabo kavukire. Hirya no hino ku isi habarurwa abana barenga miliyoni 250 bakigorwa no kubasha gusoma neza, imwe mu mpamvu ni uko batabasha kubona ibitabo byabagenewe ku myaka yabo mu rurimi bavuga ndetse babasha kumva.”

Abana bazajya bahugurirwa muri iyi Laboratwari iherereye mu isomero rusange ry’umujyi wa Kigali ku Kacyiru, ibi bikaba bije kunganira umurongo wa Leta y’u Rwanda wo kwegereza abaturage ikoranabuhanga, ubwo abagera kuri 30% bamaze kugerwaho na telefoni zigezweho mu gihe cy’imyaka ibiri, hagamijwe koroshya itumanaho no gusakaza amakuru.

NABU isanzwe imenyerewe nk’icapiro rifasha abakiri bato gukurana umuco wo gusoma, dore ko kugeza ubu bamaze gusohora ibitabo birenga 160 byanditswe n’abanditsi b’Abanyarwanda, hifashishijwe amashusho ndetse ukaba wabasha no kubisanga kuri porogaramu ya NABU kuri telefoni.

Iyi Laboratwari ikaba itegerejweho kongera ibitabo, abanditsi ndetse n’abashushanya, bikazazamura umuco wo gusoma no gutyaza inganzo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka