Ikoreshwa rya Robots n’ubwenge bw’ubukorano, byafasha abanyeshuri kwiga neza siyansi n’ikoranabuhanga

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame tariki 16 Werurwe 2024 bitabiriye isozwa ry’icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ya First Lego League, agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n’ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence).

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basobanuriwe ibyakozwe n'abanyeshuri
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basobanuriwe ibyakozwe n’abanyeshuri

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rya za robots n’ubwenge buhangano ari ingenzi mu kwiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga no gukorera hamwe kandi ko ari ibintu byafasha abanyeshuri kwiga neza siyansi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo hasozwaga amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, yanitabiriwe n’ibihugu bitatu byo hanze birimo Uganda, Nigeria na Botswana.

Ishuri rya Christ-Roi ryo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza ni ryo ryabaye irya mbere mu marushanwa ya Coding na robotics, mu gihe irya Kayonza Modern ryo ryabaye irya mbere mu marushanwa mu bijyanye n’umushinga mwiza w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Perezida Kagame yashimye abitabiriye iri rushanwa maze agaragaza ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu nzego zose.

Umukuru w’Igihugu yemereye mudasobwa abanyeshuri bose uko ari 360 bitabiriye iri rushanwa bakagera ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Ndashaka guha mudasobwa buri umwe wese muri aba bakiri bato bitabiriye. Minisiteri y’Ikoranabuhanga hamwe n’iy’Uburezi, mugeze impano yanjye ku bo igenewe.”

Izo mudasobwa zigenewe Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye iri rushanwa.

Ati “Amafaranga ndayifitiye hano mu mufuka, ni yo mpamvu navugaga ko ntazabagora ku bijyanye n’ingengo y’imari, rero nzabyitaho. Mwibuke ko navuze n’abandi baturutse mu bindi bihugu.”

Abanyeshuri ba Christ-Roi begukanye itike yo kuzajya mu marushanwa y’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Kayonza Modern yo izitabira amarushanwa nk’aya mu Busuwisi mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Abanyeshuri bahize abandi bazitabira amarushanwa mpuzamahanga
Abanyeshuri bahize abandi bazitabira amarushanwa mpuzamahanga

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka