Ikoranabuhanga ritegerejweho gukuraho imbogamizi mu miyoborere

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushyiraho igishushanyo mbonera cy’imiyoborere ikoresheje ikoranabuhanga kizakuraho inzitiri zose zagaragaraga mu nzego z’ubuyobozi. Iyi gahunda u Rwanda ruzayifashwamo na sosiyete yo muri Koreya y’Epfo yitwa NIPA.

U Rwanda nk’igihugu kigerageza kuba nta makemwa mu miyoborere myiza ndetse kikanaza imbere mu gukoresha ikoranabuhanga, cyashatse uburyo cyahuza ibyo bintu byombi kugira ngo bigire icyo bihindura ku buzima bw’abantu.

Iyi miyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga, ni uburyo umuturage ashobora kugera kuri buri serivise yifuza atiriwe ava aho ari, ahubwo akoresheje mudasobwa cyangwa telefoni ye akabasha kumenya icyo akeneye cyangwa agasaba icyo akeneye.

Minisitiri Nsengimana yari mu nama yamuhuje na delegation y'Abanyakoreya.
Minisitiri Nsengimana yari mu nama yamuhuje na delegation y’Abanyakoreya.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yatangaje ko ubusanzwe mu Rwanda hari igishushanyo mbonera rusange, gihuriweho n’uburyo bwo kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse n’uburyo abaturage barikoresha mu kwiteza imbere.

Ati: “Ariko uyu munsi twaje tuvuga tuti reka dusubize amaso inyuma turebe aho tugeze mu byerekeranye na e-Governement kuko icyo tugamije ni uko u Rwanda rwaba igihugu cya mbere muri Afurika, aho guverinoma ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi mu baturage ndtese n’abikorera ku giti cyabo.”

Bamwe mu bari bitabiriye inama yasuzumaha ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cya e-governement.
Bamwe mu bari bitabiriye inama yasuzumaha ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cya e-governement.

Minisitiri Nsengimana yabitangaje Kuri uyu wa Kabiri tariki 10/09/2013, mu nama yahuje Minisiteri ayobora n’abagize itsinda rya NIPA ( National IT Promotion Agency), bareberaga hamwe iterambere ry’iki gishushanyo mbonera n’uburyo kizashyirwa mu bikorwa.

Kugeza ubu u Rwanda ruracyahanganye n’ikibazo cy’ubumenyi bucye mu baturage n’ibikoresho bikiri bicye bitarasakara hose. Guverinoma nayo iri gushaka uburyo bwo gukomeza kwigisha ndetse ikaba yaranakuriyeho imisoro ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Minister ndamwera cyane, niwe ukora akazi ke ukabona ko yitaye ku cyateza imbere abaturage. Nakomereze aho natwe tumuri inyuma.

kamari yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

iki ni igikorwa cyiza cyane, iki gikorwa ntagushidikanya ko kigiye kuzana service nziza hagati ya guvernoma ndetse n’izindi nzego zisigaye, kandi ikoranabuhanga rikemura ibibazo byinshi mu gihe gitoya cyane; u rwanda rero ni igihugu ubu gishishikajwe no kuzamura ubukungu bwacyo kandi rukagera ku iterambere rirambye, ibi akaba aribyo twifuza rero kandi tukazabigeraho hamwe n’ikoranabuhanga rirambye

nkubito yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka