Ikoranabuhanga rikoresha Drone rigiye kuba isoko y’ubuvumbuzi ku biga muri Wisdom School

Abanyeshuri biga muri Wisdom School batangiye kwiga uburyo bw’ikoranabuhanga rishingiye ku gukora utudege duto twitwa ‘drone’ no kudukoresha mu bikorwa bitandukanye.

Umwarimu arerekana uko drone ikoreshwa mu kirere ishaka amakuru
Umwarimu arerekana uko drone ikoreshwa mu kirere ishaka amakuru

Ni ikoranabuhanga rizatuma abiga muri iri shuri bagira ubumenyi ku bijyanye n’ubuhinzi buteye imbere, gupima ubutaka cyangwa kubutangaho amakuru hakoreshejwe drone. Ibi bizafasha abanyeshuri kwitoza hakiri kare kugira umuhamagaro wo kuba abashakashatsi bazashyira imbere ubuvumbuzi bw’ibishobora gukorwa no kuzana impinduka ku bibazo bitandukanye.

Nduwayesu Elie umuyobozi w’Ishuri Wisdom School aganira na Kigali Today yagize ati: “Twatangiye kwigisha abanyeshuri bacu gukora drone, n’uko ishobora gukoreshwa bigatanga igisubizo ku kibazo runaka kiba kibazwa. Ibi turabikora kugira ngo dutegure aba bana kuva bakiri bato, batangire bagire inyota yo kuzaba abashakashatsi, bazakora imishinga ishobora kuba igisubizo ku bibazo abantu bibaza”.

Umuyobozi w'Ishuri Wisdom School, Nduwayesu Elie, avuga ko iryo shuri rigeze ku rwego rwo kwigisha abanyeshuri gukora no gukoresha Drone
Umuyobozi w’Ishuri Wisdom School, Nduwayesu Elie, avuga ko iryo shuri rigeze ku rwego rwo kwigisha abanyeshuri gukora no gukoresha Drone

Uyu muyobozi anasobanura ko bifuza ko abana bacengerwa na siyansi. Ibi ngo ni ngombwa kuko umuvuduko isi iriho wubakiye ku kwifashisha siyansi ijyana n’ikoranabuhanga bimakaza uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho (Digital) busimbura ubwahozeho bwa ‘analogue’.

Nduwayesu ati “Tudafite abantu basobanukiwe kubitandukanya mu gihe kiri imbere byazatugora, ni byiza ko aba bana babyigishwa kare, kugira ngo igihe turimo n’ikizaza bazashobore kujya bitwara neza mu guhanga udushya”.

Amasomo arebana n’iri koranabuhanga agiye kujya atangwa na Eng. Uwizeye Josué, umwarimu w’umunyarwanda w’imyaka 24 y’amavuko wabashije gukora ubushakashatsi, anakora ubuvumbuzi bwatumye yikorera drone ku giti cye. Avuga ko hari politiki nyinshi z’ibihugu ziri kurushaho kuzana impinduka ku bo zagenewe kubera gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege duto twa drone.

Eng. Uwizeye Josué arerekana uko Drone ikoreshwa mbere y'uko yoherezwa mu kirere gushaka amakuru
Eng. Uwizeye Josué arerekana uko Drone ikoreshwa mbere y’uko yoherezwa mu kirere gushaka amakuru

Agira ati: “Uko iterambere rigenda ryihuta ni nako habaho amahiganwa mu birebana n’ikoranabuhanga no kuryifashisha abantu bahanga ibishya. Ibi byagiye bifasha ibihugu kuzamura ubukungu bwabyo, byumvikane ko na politiki bigena zibasha kugerwaho kubera iki kintu. Ni byiza rero ko aba bana babimenya bakiri bato, bazabikurane, bibafashe kuzihitiramo icyo bakora. Kandi twizeye neza ko igihugu kizabyungukiramo kuko kizaba gifite abakuranye ubwo bushake n’ubumenyi”.

Abiga mu ishuri Wisdom School bavuga ko iri koranabuhanga rishingiye ku ikoreshwa rya drone no kuba bagera ku rwego rwo kuyikora bizatuma bakurana ubuvumbuzi bw’udushya.

Uyu munyeshuri avuga ko yatangiye gusobanukirwa akamaro ka Drone
Uyu munyeshuri avuga ko yatangiye gusobanukirwa akamaro ka Drone

Nyemanzi Brandon wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Wisdom School yagize ati: “Najyaga numva drone nkibwira ko ari igikinisho abana bakoresha mu kwishimisha gusa. Tumaze kuyibonera n’amaso yacu hano muri Wisdom School n’uko ikoreshwa nibwo nahise nsobanukirwa ko ifatiye abantu runini. Ibi byanteye umuhate wo kumva nkunze ukuntu ishobora kubera abantu benshi igisubizo, bituma mfata umwanzuro wo kugira ngo njye nkurikira mwarimu utwigisha ibiyerekeyeho, nzamenye kuyikora, n’uko ikoreshwa”.

Bamwe mu babyeyi baharerera na bo bishimiye iri koranabuhanga. Karangwa Thimothée urerera muri iri shuri yagize ati: “Mfite abana babiri biga muri iri shuri Wisdom School. Bakihagera nyuma y’igihe gito bahise baba intyoza mu masomo, bamenya indimi, by’umwihariko Icyongereza. None bagiye kongeraho n’iri koranabuhanga rizabigisha ibijyanye na drone. Birashimishije, nk’uko turi kuva mu buryo bw’ikoranabuhanga rya gakondo(analogue) tujya mu bigezweho(digital), abana bacu nibagane icyo cyerekezo”.

Umubyeri witwa Karangwa Thimothée urerera muri Wisdom School ashima ubumenyi iryo shuri riha abana babo
Umubyeri witwa Karangwa Thimothée urerera muri Wisdom School ashima ubumenyi iryo shuri riha abana babo

Ubuyobozi bw’ishuri Wisdom School buvuga ko iri koranabuhanga rizibanda cyane ku bifitiye igihugu akamaro no gutoza abana kuryubakiraho bashyira imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Iri shuri kandi rigiye no kuzigisha uko hajya hakoreshwa amashyiga ya kijyambere yifashisha ingano y’amashanyarazi make bitandukanye n’ayo abantu bakoresha ubu; bikazajyana n’irindi koranabuhanga rizakoreshwa mu ngufu zindi zitari iz’amashanyarazi.

Ni uburyo buje bwiyongera ku yandi masomo asanzwe atangwa mu ishuri Wisdom School hubakwa ubushobozi bw’abana no kubatoza kuba abashakashatsi bategerejweho kuzana impinduka.

Ishuri Wisdom School rifite icyicaro mu Karere ka Musanze. Rimaze kugaba amashami mu turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu. Hose rikahagira amashuri y’incuke, abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Rihora ku isonga mu gushyira imbere imyigishirize ituma abana b’abanyeshuri bitwara neza mu mitsindire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane iri shuri riratujyana muri vision rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka