“Ikoranabuhanga n’itumanaho hari aho byagejeje u Rwanda” – Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko kuva u Rwanda rwashyiraho gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), hari byinshi bimaze guhinduka mu mibereho y’abaturage cyane cyane ibiganisha ku bukungu.

U Rwanda ruritegura kwakira inama Nyafurika ku ivugurura mu ikoranabuhanga yiswe “Transfrom Africa”, guhera tariki 28-31/10/2013.

Iyi nama izaba igamije kwiga ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guteza imbere umugabane w’Afurika, isanze hari impinduka zimaze kugera mu Rwanda muri ICT, nk’uko Minisitiri Nsengimana yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 24/10/2013.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.

Yagize ati: “Mu burezi ku byerekeranye n’abana gushobora kwiga ikoranabuhanga kuva mu mashuri mato kugera muri za kaminuza mu mushinga wa One Laptop per Child icyo ni igikorwa kigaragara kimaze kugera ku mashuri abanza agera kuri 400 mu Rwanda, laptop zigera ku bihumbi 200 zimaze kugera mu maboko y’abana b’Abanyarwanda.

Iyo tugiye mu buzima, uyu munsi nta kintu kijyana n’ubuzima bw’Umunyarwanda kidashobora kumenyekana kubera igihe kibereye.

Iyo tugiye mu byerekeye n’ubucuruzi, uricara iwawe niyo ukora ubcuruzi bwo gutwara moto ushobora kwishyura imisoro yawe ukoresheje telefoni.”

Minisitiri Nsengimana yakomeje avuga ko ibyo byiyongereyeho guhererekanya amafaranga no kwishyura hakoreshejwe telefoni, byose byagiye bigabanya umwanya n’igiciro byatwaraga.

Minisitiri Nsengimana mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Nsengimana mu kiganiro n’abanyamakuru.

Uretse kuba iyi nama izaba yiga ku buryo Afurika yarushaho gutera imbere ikoresheje ICT, ngo ni n’uburyo bwiza bwo kwerekana ko u Rwanda rushobora kugurisha serivisi rutanga binyuze mu nama rwakira, nk’uko Ambasaderi Velentine Rugwabiza uyobora RDB yabitangaje.

Kugeza ubu abakuru b’ibihugu barindwi n’abashyitsi barega 1000 bamaze kwemeza ko bazayitabira. Ibigo bikomeye nka Facebook, Google na Samsung nabyo bikazagaragara muri iyi nama.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka