Ikoranabuhanga mu bumenyi bw’isanzure ryafasha guhangana n’ibibazo byugarije Isi - Perezida Kagame

Mu kiganiro yatanze mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Washington muri Amerika, ikaba ihuje ubuyobozi bwa Amerika n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, Perezida Kagame yavuze ko kugira ubumenyi mu by’isanzure bufite uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

Ni ikiganiro yahuriyemo na mugenzi we wa Cameroun Paul Biya, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye b’ibigo by’ikoranabuhanga muri Amerika no muri Afurika. Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kuba igicumbi cy’ibigo bitandukanye bikoresha ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isanzure.

Yagize ati “Ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isanzure, riragenda rihinduka igikoresho gikomeye mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’imihindagurikire y’ibihe. Ni yo mpamvu mu kigo cy’u Rwanda cy’isanzure cyashyizweho mu myaka ibiri ishize, duteganya gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye n’ubushakashatsi ku isanzure n’iterambere”.

Yakomeje ati “U Rwanda rushimishijwe no gukorana n’abanyenganda bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika nka ‘E-space’, ‘Globalstar’, ‘Atlas space operations’. ‘E-space’ yafunguye ibiro i Kigali mu Rwanda kandi izajya itanga ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubwenge bw’ubuhangano hifashishijwe ‘satellite’”.

Perezida Kagame kandi yanitabiriye ikiganiro kivuga ku kuzahura ubukungu ndetse no kubaka ubudahangarwa, ku bijyanye n’imindagurikire y’ibihe. Icyo kiganiro akaba yagihuriyemo n’abandi bayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Mottley n’abandi.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’ikigega kiswe ‘Ireme’ mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse akigaragaza nk’urugero rw’ibishoboka haba muri Afurika no mu bindi bihugu bito biherereye mu birwa.

Yagize ati “Mvuze ku cyo twise ‘Ireme’ ikigega twashyizeho,ni uburyo bwo kugaragaza ikintu cyo kubanza gufata inshingano ubwacu, ariko nanone tubikora, twashakaga kubwira abafatanyabikorwa bacu ko niba dushoboye kwishyiriraho ikigega nk’iki, bashobora kugira umusanzu batanga bakinyuzemo, kugira ngo dushobore guhangana n’imbogamizi zizaza mu bihe biri imbere, haba mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, cyangwa se ibyorezo byo mu rwego rw’ubuzima nk’ibiherutse kwaduka kandi binashobora kubaho mu gihe kizaza”.

“Nanone kandi twasabye ubufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera, kuko Guverinoma zonyine ntizishobora gukora byinshi ubwazo, ni yo mpamvu twashishikarije abikorera kugiramo uruhare, kandi turabona babyitabira. Dushyiraho ikigega ‘Ireme’ twateganyaga Miliyoni 350 z’Amadolari, ubu tumaze kubona asaga Miliyoni 100 z’Amadolari”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka