Ikoranabuhanga bize bisuzugura nk’abakobwa ryatangiye kubazanira inyungu

Abakobwa 25 bigishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’amezi atandatu na Kaminuza Gatolika y‘u Rwanda, bavuga ko batangira kwiga batumvaga ko bazabishobora, none barangije bafite imishinga.

Gukanika imashini ni bumwe mu bumenyi bungukiye muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda
Gukanika imashini ni bumwe mu bumenyi bungukiye muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Abo bakobwa bamwe bize gukanika za mudasobwa (computer maintenance and repairing), abandi biga gutunganya inyandiko n’amashusho bisohoka ku byapa no mu ikoranabuhanga (Graphic Design and multimedia) abandi na bo biga guhuza internet n’ibikoresho bisanzwe (Networking configuration and Internet of things). Amezi atatu bayamaze biga mu ishuri, andi atatu bayamara bimenyereza umurimo.

Bavuga ko biyemeza kujya kwiga na bo ubwabo bumvaga batinya, cyane ko mu byo bari barize mbere nta koranabuhanga ryarimo, ariko ko n’aho babitinyukiye bagatangira kumva bashoboye hari n’aho bagiye kwimenyereza umurimo bakabanza kwibaza niba bashoboye, kuko ari abakobwa.

Angélique Mwamikazi wize ibijyanye no gukanika za mudasobwa agira ati “Muri stage nababwiye ko nshaka gukanika za mudasobwa, barambaza ngo ni gute umukobwa yiga gukanika za mudasobwa? Ntabwo bishoboka! Ndababwira nti birashoboka. Hanyuma barambwira ngo tuzareba, ariko navuyeyo babona ko nanjye mbishoboye.”

Nyuma yo kurangiza amasomo, ubu bibumbiye muri kampani ebyiri zizajya zikora ibijyanye n’ibyo bize byose. Bafite n’imishinga yo gutangiriraho. Uwa mbere ni uwo gufasha gutunganya ibikeneye gucapwa (Graphic Design) dore ko banasoza amasomo tariki 4 Mata 2023 bagaragaje karendari n’igitabo ku byo bize, bakoze.

Hari n’indi mishinga ifatiye ku isomo ryo guhuza internet n’ibikoresho binyuranye nk’uko bisobanurwa na Jeannette Dusabimana, ati “Twafasha ubyifuza kugenzura ibikoresho byifashisha umuriro yasize mu rugo, akamenya niba bicanye cyangwa bidacanye yifashishije telefone, kandi ari kure na none yifashishije telefone akaba yabyatsa cyangwa akabizimya.”

Bahawe impamyabushobozi zigaragaza ubumenyi bungutse
Bahawe impamyabushobozi zigaragaza ubumenyi bungutse

Akomeza agira ati “Dufite n’umushinga wo gucunga umutekano aho umuntu yegereye inzu yawe cyangwa ashatse kuyinjiramo haba urusaku rukuburira, ukanabona ubutumwa kuri telefone yawe. Dufite n’umushinga wo kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga aho dushyira mu butaka akumvirizo kagaragaza ubuhehere bw’ubutaka, bwaba bwumye amazi abwuhira akaza, bwamara guhehera bihagije akihagarika.”

Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Padiri Dr Laurent Ntaganda, yishimira kuba abo bigishije barungutse ubumenyi, akanavuga ko babikesha umuryango UN Women wabateye inkunga yavuyemo amafaranga ibihumbi 45 buri mukobwa yagiye ahabwa, buri kwezi, no gutunganya ibindi byari bikenewe byanavuyemo inkunga yatewe amakampani bariya bakobwa bashinze.

Kampani bashinze zatewe inkunga z'ibikoresho nka mudasobwa ndetse n'amafaranga ibihumbi 300
Kampani bashinze zatewe inkunga z’ibikoresho nka mudasobwa ndetse n’amafaranga ibihumbi 300

Anavuga ko bamaze gutegura undi mushinga, kandi ko uyu muryango niwemera kuwutera inkunga uzababashisha guhugura abandi bakobwa 25, kandi hamwe n’aba mbere bagafashwa kurushaho gutera intambwe ibabashisha kwihangira umurimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka