Icyo RURA ivuga ku mwana wakoze Radio akayiha umurongo ivugiraho kuri FM

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusanga umwana witwa Emmanuel Bamvuginyumvira wo mu Karere ka Rusizi wakoze radiyo, impano ye ikwiye gusigasirwa igatera imbere kuko yagaragaje ubuhanga, nubwo ibyo yakoze byo kwiha umurongo ivugiraho bitemewe.

Uyu mwana afite impano zitandukanye zishingiye ku ikoranabuhanga
Uyu mwana afite impano zitandukanye zishingiye ku ikoranabuhanga

Uwo mwana w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Kamanu, radiyo ye yise Emma Radio, ivugira hafi y’aho atuye kuko itarenga muri metero 50, ku buryo abaturanyi be bayumvira kuri FM ku murongo wa 96.4 ikabuzwa kugera kure n’uko nta bikoresho bihagije afite.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, avuga ko uriya mwana ibyo yakoze ari ubuvumbuzi, bityo ko ibyiza ari ukumuyobora nyuma yo gusuzuma ko ntabyo yangiza.

Agira ati “Uriya ni umwana muto, ibyo yakoze ni ubuvumbuzi akaba arimo kugerageza ngo arebe icyo bitanga. Impano ye rero ntitwayipfobya, cyane ko azi ko buri radiyo igira umurongo (Fréquence) ariko icyo atazi ni uburyo iyo mirongo itangwa, uko icungwa ndetse ntazi n’urwego rubishinzwe”.

Ati “Umwana nk’uriya rero ntiwahita umubwira ko umuhana kuko hari ibyo atubahirije, ahubwo ubanza kureba ubuvumbuzi bwe kuko ari ko bigenda n’ahandi. Aho kumuca intege, abantu ahubwo bareba icyo bagomba kumufasha, tukamwerekera aho gupfobya impano ye, tukareba niba uriya murongo akoreraho ntacyo wishe, tukaba twawumurekera agakomeza ubushakashatsi bwe”.

Akomeza avuga ko ubundi umuntu wese ugiye gukora ku bintu bijyanye n’itumanaho agomba kunyura muri RURA, icyakora Bamvuginyumvira nk’umwana utanafite ubushobozi, ngo ntibahita bamubwira kujya kwishyura amamiliyoni yo guhabwa umuyoboro, ahubwo ngo bareba uko barera impano ye.

Ibikoresho uwo mwana yifashishije mu gukora iyo radiyo ngo ni ibyo yagendaga atoragura byajugunywe n’abakora amaradiyo n’amateleviziyo, hanyuma ashinga n’umunara ukoze mu biti n’udusinga dushaje.

Bamvuginyumvira wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko hari n’ibindi yagiye akora by’ikoranabuhanga, ariko kubera ko umuryango we nta bushobozi ufite, ngo ntabasha kubigaragaza agasaba ubufasha.

Ati “Nakoze iyo radiyo nubwo ivugira ahantu hato, nakoze telefone idasaba ama inite mvuganiraho n’abantu batari kure cyane, nkora imodoka yitwara ndetse n’indege ariko sindabasha kuyigurutsa kubera ko hari ibyo mbura. Nkeneye ubufasha kugira ngo izo mpano zanjye zibe zagira akamaro”.

Ati “Nk’iyo telefone idakenera ama inite, mpawe ibikoresho nashyira umuyoboro wayo ahantu hanini nko mu bitaro cyangwa mu kigo cy’amashuri igafasha abantu kuvugana ku buntu. Hari n’ibindi byinshi mba numva nakora ariko hakabura amikoro kuko n’umuryango wanjye ukennye”.

Icyifuzo cy’uwo mwana ngo ni uko yazabona ubufasha agahabwa ishuri yigamo ibijyanye n’ibyo yiyumvamo.

Ati “Icyifuzo cyanjye cya mbere ni uko Leta yamfasha nkabona ishuri rijyanye n’ibyo nkunda, ndavuga ikoranabuhanga, nkagenda nkabyiga nkabiminuza, nkabihuza n’ubumenyi bwanjye karemano. Ikindi nsaba ni ahantu nakorera ibyo bintu, nkabikora neza ku buryo byangirira akamaro ndetse bikazanakagirira igihugu”.

Uwo mwana avuga ko ibyo akora byose ari ukugerageza akabona birakunze, cyane ko ntaho yigeze abyiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ni mumurangarana muzumva abandi bamutwaye, ejo azaza kutugurishaho ibyo yakoze

Muti yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Erega bamwe muritwe dufite impano nyinshi zokuvumbura ariko ikibazo tugira murwanda nikimwe ntabwo leta ijya yita kurizo mpano ngo izibyaze umusaruro , urugero ngo muri America kubona umwana nkuyu bahita bamufata nka zahabu bakamujyana mubigo bikomeye bakamwigisha baka mushyira mubikoresho byose ubundi ibya vumbuye bikitirirwa yo! So natwe rero leta igiye yita kuri izimpano made in Rwanda twirirwa tuvuga zaba impamo twakora byinshi twivumburiye bitanabaye kwigana ibyabandi bakoze , kuko niba umuntu ashobora gukora ibyo yiganye ntaho yabyize Yana vumbura abonye ubushobozi bwibikoresho

Talent rwanda yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Uyu muyobozi Rwose yatangiye avuga neza ariko ahita abyica byose avuze ngo uyu mwana yihaye umurongo, ikigaragara iyo bikorwa nukuze yari guhanwa, ibintu bigayitse Rwose guhana umuvumbuzi, nonese wavumbura utagerageje? Nonese wajya kwasasa ibintu byawe hanze utarabigerageza? Ubwose wibwe password yawe? Ahubwo Rwose uwo mwana nashyigikirwe cyane nabandi bameze nkawe.

Ndahiro yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Uyu mwana afite impano kbs leta nimufashe abashe kugera kunzozi ze

Ruzindana yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Uyu mwana rwose leta imwiteho ababishinzwe abashe kuzamura impano ye

Ruzindana yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Uyu mwana rwose leta imwiteho ababishinzwe abashe kuzamura impano ye

Ruzindana yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Uyu muyobozi wo muri RURA ndamukunze cyane...Ni ngombwa ko uwo mwana yegerwa n’ Ubuyobozi bukamufasha mu birebana n’ ubwo bushakashatsi, ndetse agafashwa mu birebana n’ amashuri ajyanye n’ izo mpano yiyumvamo. Gusa njye inama namugira, yareka kujya muri domaines zitandukanye (gukora radio, indege, telephone, imodoka,...)Ahubwo yahitamo kimwe akaba aricyo ashyiramo imbaraga n’ubumenyi afite. Byazamufasha kugera kure heza.

John John yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Rwose uyu mwana nashyigikirwe,ahabwe ibituma akomeza kuvumbura niba bishoboka ajye yiga kdi buri munsi ibyo yize ahabwe umwanya wo guhita abigerageza.Muzabona ko atazavumbura byishi,maze made in Rwanda ikagira byinshi igaragaramo twivumburiye.

Mata yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ariko njye ndisabira abashinzwe ubushakashatsi mu nshingano zabo ntibajye bihutira guhana umuntu kubintu bisa nk’ubuvumbuzi n’ubushakashatsi ahubwo tujye duhita tubafata tubahurize ahabugenewe niba hahari ubundi ubushakashatsi bwabo bubyazwe umusaruro kuko n’ibitari biriya yabikora abashije kwitabwaho bitabaye ibyo nabiga ibijyanye nibyo uriya mwana yakoze baba babona ko ntacyo bizabamarira,njye ijambo guhana numvaga ritari rikwiye kuvugwa muri iyi nkuru kuko byakumvikanisha ko ubushakashatsi n’ubuvumbuzi bishobora gukoraho cg kumugira umunyacyaha aho kuba umuhanga w’igihugu. Tujye tumenya ko nabiriya bihugu byateye imbere mu by’ubuhanga n’ubumenyi utibagiwe n’ubuvumbuzi bitangirira mu bakiei bato hanyuma leta ikabafata ikareba uko yabifashisha mu gukora ibtisumbuye kubyo bakoze aho kubabwira ngo baracyari bato ntibahanwa nkaho umuntu mukuru wavumbuye ikintu nkakiriya yaba akoze icyaha. Duhe agaciro abahanga bacu bavuka burimunsi. Murakoze

T.J yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Uwo mwana ntasanzwe akwiye gushyigikirwa impano ze zibitse byinshi byagirira igihugu akamaro nimpano Imana ihaye igihugu cyacu tumushyigikire murakoze.

Uze vy yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Nyabuna ababishinzwe mufashe uyumwaka, kuko agaragaje icyo ashoboye. Ndizerako tuzumva inkurunzizako byakunze. Muzabamukoze kurerera Urwanda.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka