Hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho (Digital), no kuryigisha abaturage, bikaba bikwiye ko byinjizwa muri politiki z’ibihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, ubwo ku nshuro ya mbere muri Afurika hatangizwaga inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress).

Ni inama y’iminsi itatu irimo kubera i Kigali ihuriwemo n’abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho rigendanwa, baturutse mu bihugu 99 byo ku migabane yose y’Isi.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo habeho kwihutisha no kubyaza umusaruro ihuzanzira rya murandasi, hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Yagize ati “Ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ni ingenzi cyane, ariko byonyine ntabwo bihagije kugira ngo habeho kwihutisha no kubyaza umusaruro ihuzanzira rya murandasi. Hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, no kuryigisha abaturage, bikaba bikwiye kwinjizwa muri za politiki zacu”.

Yakomeje agira ati “Afurika ifite urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhanga ibishya no guhatana n’abandi, bakaba bareba aho batanga umusanzu wabo, ngo bafashe gukemura ibibazo. Ntabwo dukwiye kubabuza amahirwe baba bashakisha haba hanze ya Afurika, aho kugira ngo dutume bahora bicaye bari aho ntacyo bakora”.

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko urubyiruko rufite byinshi rushobora gutangaho umusanzu, kuri we agasanga rukwiye kujya ruhabwa ibyo ruba rwemerewe.

Yagize ati “Urubyiruko rwacu rufite byinshi rwatangaho umusanzu, ahubwo dukwiye kujya tubaha ibyo tuba twabemereye, kugira ngo habeho kwihutisha iterambere, ikoranabuhanga rigomba kujyana n’imiyoborere myiza, ndizera ko ubu butumwa mubutahana, mubukuye muri iyi nama”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko muri iyi nama bazarebera hamwe uko ibihugu bikiri inyuma mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga by’umwihariko irya digital byafashwa gutera imbere.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

Umuyobozi Mukuru wa Global Mobile Association (GSMA), Mats Granryd, yavuze ko zimwe mu mbogamizi zihari, ari uko hakigaragara icyuho cy’uko hari ishoramari ryashyizwe mu bikorwa remezo, ariko abaturage bakaba batagerwaho na murandasi, hamwe n’abahisemo kutayikoresha.

Yagize ati “Abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye isi ntabwo bagerwaho na murandasi, ni ukuvuga abangana na miliyari 3.6. Muri bo harimo abagera kuri 400 batuye ahantu hataragezwa ibikorwa remezo, mu gihe abandi miliyari 3.2 batuye ahantu byagejejwe ariko bahisemo kutayikoresha”.

Imibare igaragaza ko Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’abantu batunze telefone, by’umwihariko izo mu bwoko bwa smartphones, kuko muri miliyari 1.4 zirenga z’abatuye uyu mugabane, 40% ni bo batunze smartphones, ariko hakaba abandi bagera kuri 44% batuye ahantu hari ibikorwa remezo, ariko batagerwaho na serivisi za murandasi.

Mu Rwanda habarirwa abarenga 82% batunze telefone, ariko abatunze izo mu bwoko bwa smartphones baracyari bake, kuko zitarenga miliyoni eshatu mu gihugu hose.

Kimwe mu byo iyi nama izibandaho harimo kurebera hamwe uko abantu barushaho koroherezwa kubona murandasi, ku ruhande rw’u Rwanda hakazarebwa uko hashyirwaho iyo mu bwoko bwa 5G, no kureba uko hakongerwa serivisi zisumbuyeho zikoreshwa hifashishijwe telefone.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka