EdTech Monday: Ikiganiro ngarukakwezi cyibanda ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse
EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye, aho kuri uyu wa Mbere kizibanda ku kugenzura uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iya kure.
Imyigire ikomatanyije uburyo busanzwe ndetse n’iyakure mu Rwanda yagiye igaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu kunoza imitangire y’amasomo mu byiciro bitandukanye by’uburezi.
Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa bugaragaza ko abanyeshuri bakoresha ubu buryo bukomatanya imyigire mu buryo busanzwe ndetse n’iyakure mu ikoranabuhanga barushaho guhora bifuza kubukoresha, bikabafasha kongera ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga.
Gusa nubwo bigaragara ko bitanga umusaruro mu myigire n’imyigishirize ku banyeshuri n’abarezi, haracyarimo imbogamizi zijyanye no kuba ibikorwa remezo bidahagije by’umwihariko mu bice by’icyaro, birimo murandasi idahagije ndetse hakaba hari n’aho itagera, bikanajyana no kuba hari abarimu badafite ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga.
Mu gihe izi mbogamizi zose zigaragazwa mu gukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure mu ikoranabuhanga, abarezi n’abanyeshuri bo bagaragaza ubushake bwo kwitabira iyi myigire n’imyigishirize mu rwego rwo kubafasha mu masomo yabo no kubungura ubumenyi bikanajyana no gukemura icyuho haba mu mu burezi, mu mibereho n’ubukungu bw’u Rwanda.
Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’ikoranabuhanga mu Rwanda no guhanga udushya mu 2018, urwego rw’uburezi mu Rwanda, imibare igaragaza ko amashuri yari afite mudasobwa kandi zikoreshwa yanganaga na 84% ndetse n’umubare w’abanyeshuri kuri mudasobwa imwe waragabanutse uva ku bana 23 bagera ku 8.
Iyo mibare kandi igaragaza ko n’icyuho cyagaragaraga mu barimu cyo kuba badafite ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga no gukoresha ibikoresho byaryo, uyu munsi hari intambwe igenda iterwa mu kuzamura ubushobozi bwabo binyuze mu mahugurwa bagenerwa mu ikoranabuhanga mu myigishirize yabo ya buri munsi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi, n’Umuco (UNESCO), mu 2019 muri raporo yaryo ryagaragaje ko mu 2016 imibare yagaragazaga ko abarimu ibihumbi 17 bahuguwe ku bumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga (ICT).
Mu kurushaho kuzamura uburezi bw’u Rwanda, hari byinshi bisabwa gushyirwa mu bikorwa birimo ishoramari rigamije guteza imbere ibikorwa remezo, guhugura abarimu bijyana n’integanyanyigisho zidasigana n’ikoranabuhanga na politiki igamije kuzamura umubare w’abanyeshuri bakoresha ikoranabuhanga.
Ikiganiro EdTech Monday cyo muri uku kwezi kiratambuka kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space X yahoze yitwa Twitter.
Iki kiganiro kiragaruka ku nsangamatsiko igira iti: “Kugenzura Uburezi Bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure.” Haraganirwa ku mbogamizi ndetse n’ibibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize muri rusange.
Icyo kiganiro kiritabirwa n’abatumirwa barimo, Arnaud Michel Nibaruta akaba ari Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Kaminuza ya African Leadership University, hari Grace Mbuyi ushinzwe itumanaho muri Rwanda ICT ndetse na Uwitonze Patrick Aimable akaba ari Umuyobozi ndetse n’uwashinze Kuranga Digital.
Abafite aho bahuriye n’uburezi, abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, aho musobanukirwa byinshi ku ngingo iganirwaho.
Ohereza igitekerezo
|