Basangiye ubunararibonye ku ikoranabuhanga rigezweho n’iryo bateganya mu myaka iri imbere

Kompanyi ikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga yitwa NETIS RWANDA Ltd yateguye umunsi bise NETIS Technology Day, kugira ngo ihuze abakiriya bayo n’abantu bafasha mu kwigisha abakozi bayo, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo basobanurirwe icyerekezo NETIS ifite muri rusange.

Ni umunsi uzajya uba buri mwaka, aho bazajya bahuza abakiriya, abakozi, amashuri yigisha ibyerekeranye na telecommunication (ikoranabuhanga mu itumanaho), abigisha ikoranabuhanga mu itumanaho, abakiriya n’abandi bakora muri serivisi, kugira ngo barebe ibyo bagezeho, ibikenewe mu gihe kizaza, bityo bafatanye kubigeraho, nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bakozi ba NETIS witwa Jean Claude Munyaneza ushinzwe gushaka ibikenerwa mu kigo (supply chain manager).

Yagize ati “Uyu munsi twawuteguye kugira ngo duhure, twungurane inama, turebe icyerekezo cy’ejo hazaza mu ikoranabuhanga rya ‘telecommunication’ turebe ibyo dufite n’ibyo dukeneye mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) wa NETIS RWANDA Ltd, Malory Baudry
Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) wa NETIS RWANDA Ltd, Malory Baudry

Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO) wa NETIS RWANDA Ltd, Malory Baudry, na we yavuze ko bateguye umunsi bise NETIS Technology Day, wabaye tariki 18 Ugushyingo 2022, mu rwego rwo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa babo mu ikoranabuhanga n’itumanaho kugira ngo basangire ubunararibonye, bungurane n’ibitekerezo mu rwego rwo guteza imbere ibyo bakora.

Ati “Twagize amahirwe yo guhura na RURA nk’urwego ruhagarariye Guverinoma, duhura n’abandi bikorera bo mu nzego zigenga zitari iza Leta. Twasanze hari ibyo Guverinoma yavugaga byibanda ku ruhande rumwe, abandi bakabyumva ukundi, ariko hano twabyunguranyeho ibitekerezo, twiyemeza guhuza umurongo mu kubishyira mu bikorwa.”

Uyu muyobozi wa NETIS Rwanda Ltd kandi yavuze ko mu bandi bakorana cyane harimo amashuri makuru na za kaminuza zigisha ikoranabuhanga mu itumanaho, bagafasha abanyeshuri n’abarimu mu guhanahana ubumenyi cyane cyane mu gushyira mu ngiro ibyo baba bize, bamwe ndetse iyo kompanyi ikabaha n’akazi.

Ati “Igitekerezo cy’uyu munsi mu by’ukuri, kigamije guhuriza hamwe inzego zigira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho mu rwego rwo kunoza imikoranire.”

Bumwe mu bumenyi bahanahana harimo guhanga udushya muri iryo koranabuhanga twafasha mu kwihutisha iterambere, harebwa no ku buryo bw’imikorere itangiza ibidukikije.

Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, ni umwe mu bitabiriye NETIS Technology Day. Avuga ko wabaye umunsi w’ingirakamaro kuko ibikorwa bya NETIS bifite aho bihurira n’amashuri yigisha ubumenyingiro ya Rwanda Polytechnique, kuko bahuriye ku gutegura Abanyarwanda bazaba umusemburo w’impinduka mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira
Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira

Nasasira yagize ati “Twaganiriye ku byerekeranye n’ibyo bakora, tureba n’ikoranabuhanga bakoresha rigezweho n’iryo bateganya kuzaba bakoresha mu myaka izaza. Ni ingenzi cyane kuko biradufasha gutegura Abanyarwada bazaba bafite ubushobozi n’ubumenyi bwo gukoresha iryo koranabuhanga ku isoko ry’umurimo. Guhura nk’uku bikomeje kubaho twagenda twiga byinshi tukanafatanya, bityo tukaba twatanga uburere bubereye u Rwanda.”

Uko guhura ngo ni ingenzi ku bitabiriye uwo munsi kuko byahaye amahirwe ibigo by’amashuri kumenya abafatanyabikorwa bashobora gufasha abanyeshuri kwimenyereza akazi cyangwa kwihangira umurimo.

Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo

NETIS Group ni ikigo gikorera mu bihugu 15 byo muri Afurika, kikaba gikora mu byerekeranye n’ikoranabuhanga mu itumanaho, mu buryo bwo kuzana iminara, gushyiraho internet, kuzana ibikoresho bitanga ingufu z’amashanyarazi, no gufasha abantu mu bumenyi bwerekeranye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Imbyino gakondo zasusurukije abitabiriye ibirori
Imbyino gakondo zasusurukije abitabiriye ibirori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka