Bakoze ikoranabuhanga rizakemura impaka hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’abakiriya babyo

Abanyeshuri bane bo mu ishuri rya Kigali Integrated College (KIC), bakoze ikoranabuhanga rizaca impaka ziba hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’abakiriya babyo iyo bibaye ngombwa kwishyurana, kuko akenshi birangirira mu nkiko.

Ikoranabuhanga bakoze rizakemura ibibazo hagati y'ibigo by'ubwishingizi n'abakiriya babyo
Ikoranabuhanga bakoze rizakemura ibibazo hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’abakiriya babyo

Mu ntangiriro za 2018, ibigo by’ubwishingizi hafi ya byose byagaragaje ko byahombye, ahanini bikavuga ko igihombo gituruka mu kwishyura ibinyabiziga biba byakoze impanuka, kuko byibwa mu gukoresha ibyo binyabiga, aho bikekwa ko amagaraje yumvikana n’abahagarariye ibyo bigo bakabica amafaranga y’umurengera kandi byo bitaraherukaga kuzamura ubwishingizi.

Umwe muri abo banyeshuri bakoze iryo koranabuhanga (Software) bise ‘Electronic Claims Management System’, Uwase Honorine, asobanura uko rikora n’icyo rizamarira ibigo by’ubwishingizi byahuye n’ibyo bibazo.

Agira ati “Ni urubuga ruzaba ruhuriyeho ibigo by’ubwishingizi, amagaraje na ba nyir’ibinyabiziga, aho ikinyabiziga cyagize ikibazo kizagaragazwa, amagaraje menshi apiganirwe kugikora bityo barebe iridahenda rihabwe isoko mu mucyo. Bizakuraho ubwumvikane hagati y’igaraje runaka n’uhagarariye ikigo cy’ubwishingizi ari na byo byatezaga ibibazo”.

Yongeraho ko icyo gihe nyir’ikinyabiziga bizamugabanyiriza umutwaro, kuko we azamenyesha ikigo cy’ubwishingizi ko wenda yakoreye impanuka ahantu runaka, ibisigaye byose icyo kigo abe ari cyo kibikurikirana kugeza ikinyabiziga gikize bamubwire ajye kugifata.

Uwase akomeza avuga ko igitekerezo bakigize bitewe n’uko bumvaga hari abafite amagaraje bijujutaga kuko badahabwa amasoko n’ibyo bigo, cyane ko no ku ishuri ryabo bafite igaraje.

Ati “Twebwe twarebye inzira binyuramo kugira ngo uwafatiye ubwishingizi mu kigo runaka agobokwe bibaye ngombwa, dusanga ni ndende kandi ivunanye. Ni ko gukora ubushakashatsi nk’abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma, tugendeye no ku byo twumvanaga amagaraje avuga ko hari atabona amasoko, dukora ikoranabuhanga rihuza impande zose”.

Avuga kandi ko iryo koranabuhanga barikoze mu gihe cy’amezi ane, ubu bakaba barimo kureba uko barimenyekanisha ndetse banaryongeramo ubundi buhanga bityo ibigo by’ubwishingizi bibe byarikoresha, cyane ko bateganya kongeramo uburyo buzajya bufasha abantu kwishyura ubwishingizi babikoreye kuri telefone zabo.

Ubwo buryo kandi ngo buzafasha n’abadafite ubushobozi bwo gukora amasoko manini ariko bafite ubumenyi, cyane cyane nk’abanyeshuri bakirangiza kwiga ubukanishi.

Uwase avuga ko iryo koranabuhanga rizarinda ibihombo ibigo by'ubwishingizi
Uwase avuga ko iryo koranabuhanga rizarinda ibihombo ibigo by’ubwishingizi

Ati “Urwo rubuga ruzatuma abo bana bamenya ahari akazi bitabagoye kuko nta kindi bazaba basabwa uretse gufungura bakareba. Wenda nibasanga nk’ikigo cyashyizeho isoko ryo gukora imodoka eshanu, umwana yapiganirwa gukora imwe kuko ari yo afitiye ubushobozi bityo akagenda yagura imikorere”.

Kugira ngo ugere ku rubuga rw’abo banyeshuri ushaka amakuru runaka cyangwa ushaka kubaha igitekerezo, wandika www.umuhuza.rw ugakurikiza amabwiriza.

Abo bana icyo basaba ni ubuvugizi kugira ngo ibigo by’ubwishingizi byumve akamaro k’iryo koranabuhanga kuko rizabigabanyiriza igihombo byahuraga na cyo, cyane ko n’abacuruza ibyuma bisimbura ibyangiritse na bo bazajya bagaragaza ibyo bafite bitewe n’ibikenewe, bityo amanyanga yazagamo aveho kubera gukorera mu mucyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka