Ambasade ya Israel mu Rwanda yafunguye Santere yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga

Ambasade ya Israel mu Rwanda, yafunguye santere y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi (STEM Power Model Centre), iherereye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri.

Abanyeshuri bazabasha kwiyungura ubumenyi bwimbitse mu ikoranabuhanga na electronics bituma baba abanyadushya
Abanyeshuri bazabasha kwiyungura ubumenyi bwimbitse mu ikoranabuhanga na electronics bituma baba abanyadushya

Iyi santere yafunguwe ku wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, igiye kujya ifasha urubyiruko rw’abanyeshuri uhereye ku biga mu mashuri yisumbuye, amashuri makuru na za Kaminuza, kuzamura urwego rw’ubumenyi, bubafasha gutekereza ku hazaza hashingiye ku mishinga yubakiye ku dushya mu ikoranabuhanga.

Ambasaderi w’Igihugu cya Israel mu Rwanda Dr Ron Adam, mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, yasobanuye ko iyi santere ije kuba igisubizo ku banyeshuri ndetse n’ibindi byiciro by’abaturage.

Yagize ati: “Baba abanyeshuri bo mu bigo byegeranye n’Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri dutangijemo iyi santere, byaba n’ibyiciro bindi by’abifuza guhanga imirimo, abifuza kongera udushya mu byo bakora n’abandi batandukanye; abo bose amarembo arabafunguriwe ngo baze biyungure ubumenyi. Ni igitekerezo twagize nka Ambasade ya Israel hano mu Rwanda dufatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo STEM Power, tubasha kugenera iri shuri iyi mpano. Icyifuzo ni uko ikoreshwa neza, kugira ngo itegure urubyiruko kugira ubushobozi bwo kureba kure, bakavumbura imishinga ituma babasha kugira icyo bigezaho ari na ko bakigeza ku gihugu cyabo”.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam asanga ubunyamwuga bwubakiye ku ikoranabuhanga ari ingenzi
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam asanga ubunyamwuga bwubakiye ku ikoranabuhanga ari ingenzi

Iyi santere ije yiyongera ku yindi nk’iyi na yo yafunguwe mu bihe bishize mu Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga yahoze yitwa KIST; ubu mu Rwanda ikaba ibaye iya kabiri. Ambasaderi Ron Adam, yavuze ko bateganya gufungura izindi nka zo esheshatu hirya no hino mu gihugu.

Ibikoresho biyigize birimo za mudasobwa, na za porogaramu zabugenewe byose biri ku rwego rugezweho, ni byo bizajya byifashishwa n’abagana iyi santere kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga ku buryo baba abanyadushya.

Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60 icyarimwe ku munsi. Ku ikubitiro abanyeshuri bazajya bayigana ni abo mu bigo umunani by’amashuri yisumbuye ndetse na za Kaminuza zegeranye na INES-Ruhengeri.

Urubyiruko ngo rwari runyotewe no kubaka ubushobozi mu birebana n'ikoranabuhanga riganisha mu kuba abanyamwuga mu guhanga udushya
Urubyiruko ngo rwari runyotewe no kubaka ubushobozi mu birebana n’ikoranabuhanga riganisha mu kuba abanyamwuga mu guhanga udushya

Esther Kunda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga rishya muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, avuga ko iyi ari intambwe nziza itewe mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Hari ibikoresho bimwe na bimwe by’ikoranabuhanga biri ku rwego rwo hejuru amashuri menshi adafite ngo byunganire abanyeshuri mu kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga. Kuba twungutse iyi santere irimo ibyo bikoresho, ni kimwe mu bisubizo tubonye by’icyo kibazo, kuko abanyeshuri bazajya babasha kunguka ubundi bumenyi bwiyongera ku bwo babonera mu mashuri, cyane cyane by’umwihariko ku barangiza amashuri yisumbuye, aho bazajya bakomereza muri za Kaminuza bafite ubumenyi buhagije butuma batangira kwitekerereza uko akazi kose babasha kukageraho kandi bakanagakora neza”.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, avuga ko iyi santere ije kongerera INES-Ruhengeri imbaraga mu bijyanye n’imyigishirize y’amasomo ya siyansi n’imibare; by’umwihariko no guha amahirwe urubyiruko yo kubona uko bategura ahazaza.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri musenyeri Vincent Harolimana yasabye abanyeshuri kubyaza iyi santere umusaruro
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri musenyeri Vincent Harolimana yasabye abanyeshuri kubyaza iyi santere umusaruro

Yasabye urubyiruko kubakira kuri aya mahirwe, bakitabira kwiga no kwihugura bakorera ku ntego.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri Padiri Dr Fabien Hagenimana, asobanura ko uko impinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga rirushaho kugira umuvuduko, ari nako imirimo myinshi ita agaciro. Mu rwego rwo kwirinda ko iyi mpinduramatwara itazatera icyuho, uyu muyobozi yakomoje ku cyo urubyiruko rwakora.

Yagize ati: “Iyi mpinduramatwara kuyitwaramo neza, birasaba ko tugira urubyiruko rwiteguye guhanga udushya mu buryo buhagije, haboneke inganda cyangwa indi mirimo ituma abantu bigobotora ubushomeri, ubujura cyangwa ubutekamutwe bugaragara hamwe na hamwe kubera kubura icyo bakora. Iyi santere tuyibonamo inyungu n’igisubizo cy’ahazaza ku rubyiruko rwacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka