Amajyaruguru: Ikigo RFL kizabafasha mu gutanga ubutabera buboneye

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyaruguru baratangaza ko imikorere na serivisi zitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory-RFL), bayihanze amaso mu kurushaho gufasha umubare munini w’abaturage baba bakeneye guhabwa ubutabera.

Abayobozi guhera ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru kugeza ku rwego rw'Imirenge iyigize ni bo basobanuriwe imikorere ya RFL
Abayobozi guhera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kugeza ku rwego rw’Imirenge iyigize ni bo basobanuriwe imikorere ya RFL

Ababigarutseho ni abayobozi b’Uturere ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bigize Intara y’Amajyarugu, ubwo mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, hatangirizwaga ubukangurambaga bwitwa “Menya RFL” ku rwego rw’iyi Ntara, mu rwego rwo kumenyekanisha mu bayobozi, ibikorwa na serivizi bitangwa na RFL.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, nka bamwe mu bayobozi bakorana bya hafi n’abaturage, bemeza ko hari ibibazo byinshi, bikunze kugaragara mu miryango, aho nka bamwe mu babyeyi, bihakana abana babyaye, mu gihe hagize ugana inkiko ngo ahabwe ubutabera, hakaba ubwo bigorana gukemurirwa ikibazo mu buryo buboneye, biturutse ku kutagira amakuru ku mikorere y’iyi Laboratwari.

Janvier Bisengimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, agira ati: “Hari nk’igihe umuntu yibaga mu rugo rwa mugenzi we cyangwa ahandi hantu, byamenyekana tukaba twajya gutabara yewe twanafashe ibimenyetso byacu by’ibanze, kugira ngo bizemezwe ko ari uwo muntu, ukurikiranyweho ubwo bujura, bigasaba umuturage ubushobozi bwinshi buruta ubwo asanganywe”.

Yungamo ati: “No mu miryango hari nk’ubwo umubyeyi yihakanaga umwana mu gihe mugenzi we bamubyaranye abifitiye ibimenyetso, ariko mu by’ukuri atanazi ko hari urwego rwamushyiriweho, rushinzwe kuba rwanonosora kandi rugapima ibimenyetso simusiga bigaragaza inkomoko y’umwana (ADN). Ubu rero nk’abantu duhorana n’abaturage, tugiye kubashishikariza kujya bagana iriya Laboratwari mu gihe bakeneye guhabwa serivisi nk’izo, kugira ngo bijye bibafasha mu gushaka ubutabera bwuzuye”.

Mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, yavuze ko kuba RFL iriho ari inyugu ku baturage n’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri Nyirarugero(wicaye hagati) asanga kumenya imikorere ya RFL bizarinda akarengane kandi binakumire abajyaga bishora mu byaha bya hato na hato
Guverineri Nyirarugero(wicaye hagati) asanga kumenya imikorere ya RFL bizarinda akarengane kandi binakumire abajyaga bishora mu byaha bya hato na hato

Yagize ati: “Habagaho imbogamizi zijyanye n’imikirize y’imanza, biturutse ku bimenyetso bidafatika umuturage yabaga yatanze kubera kutamenya iyi serivisi. Ubu rero abaturage bacu nibasobanukirwa bihagije akamaro k’iki kigo na serivisi gitanga, bizafasha abaturage kugana ubutabera bizeye neza ko ibimenyetso yitwaje ari ibidashidikanywaho. Ibi bikazarinda akarengane kandi binakumire abajyaga bishora mu byaha bya hato na hato, kuko bazabaho batinya ijisho ry’ibyuma bishinzwe gucukumbura ibimenyetso”.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, avuga ko bateguye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ibyo ikigo ayobora gikora, bahereye ku bayobozi b’inzego z’ibanze kugera ku baturage, kugira ngo izo serivisi bazimenye kandi bazibyaze umusaruro.

Ati: “Twaganiriye n’inzego z’ibanze, tubabwira ibyo dukora, na bo batubwira uko babyumva, ni byo twanoza cyane, ni byo twashimangira, kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa neza”.

Asubiza ku bijyanye no kwegereza serivisi za RFL abaturage, Dr. Karangwa yagize ati: “Twabemereye ko muri gahunda dufite, tuzagera ku nzego zose, tukabahugurira serivisi dutanga, kuko inzego z’ibanze, buriya zifite uruhare rukomeye cyane, kuko ku kigero cya 80% ni bo bagera bwa mbere ahabereye icyaha. Ni yo mpamvu dukwiye kubegera, tukanabagaragariza inyungu iri mu kubungabunga ibimenyetso by’ahabereye ibyaha”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Théophile Mbonera, avuga ko RFL ifite uruhare rukomeye mu gufasha abantu kubona ubutabera.

Abayobozi nk'abantu bakunze kugera bwa mbere ahaba habereye ibyaha, ngo ni ingenzi kubasobanurira inyungu iri mu kubungabunga ibimenyetso
Abayobozi nk’abantu bakunze kugera bwa mbere ahaba habereye ibyaha, ngo ni ingenzi kubasobanurira inyungu iri mu kubungabunga ibimenyetso

Yagize ati: “Mu myaka itarenga itatu ishize, inyinshi muri serivisi zitangirwa muri iyi Laboratwari, byasabaga kuzikoreshereza hanze y’Igihugu, byasabye urugendo rwo guha iki kigo imbaraga yaba mu bakozi ndetse n’ibikoresho, bituma irushaho kongererwa ubushobozi, aho ubu izo serivizi zasabirwaga hanze ubu zikorerwa ahangaha”.

Ati: “Byakemuye ibibazo byinshi, harimo ikiguzi cyari ku rwego ruhanitse, cyo gupima ibyo bimenyetso bya gihanga ndetse bigabanya n’igihe kinini byatwaraga. Ibyo bikomeje kugira uruhare mu gukura abatanga ubutabera mu gihirahiro, bikanakemura impaka hagati y’abiyambaje ubutabera, kandi mu buryo budashidikanywaho”.

“Menya RFL”, ni ubukangurambaga buzamara amezi atatu, bukorwe mu byiciro bibiri bigizwe no guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa babo muri buri Ntara, mu gihe ubundi buzibanda ku gusobanururira abaturage imikorere na serivisi iyo Laboratwari itanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bagerageze bagabanye iguciro cyogukorwsha ADn kuko kirihejuru abanyarwanda ntago bafite ubwo bushobozi bwo gukoresha

Mpakaniye abdoul yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka