Abiga gukora sinema muri ADMA bazishyura Leta bihangira imirimo

Kwihangira imirimo niyo nyishyu Leta itegereje ku biga gukora sinema mu ishuri rya African Digital Media Academy (ADMA) bigira ubuntu kuko Leta y’u Rwanda yashoyemo akayabo k’amafaranga miliyoni 743.

Ariko n’ubwo Leta y’u Rwanda yashoyemo amafaranga menshi kugira ngo yigishe urubyiruko, nta gahunda ifite yo kubishyuza uretse kubafasha kwizamura no kuzamura igihugu, nk’uko byatangajwe na Albert Nsengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe ubumenyi ngiro.

Leta y’u Rwanda yashyizwho iri shuri rya ADMA mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ndetse no kuruha ubumenyi bugezweho.

iri shuri kandi ritanga icyizere cyo gukemura ikibazo cyo gukora sinema igezweho ku mugabane wa Afurika no ku isi, kuko ibikoresho byayo biri ku rwego rw’ibikoreshwa i Hollywood n’ahandi hacye ku isi.

Ibi byatumye iri shuri ryegukana igihembo mpuzamahanga mu itunganyamakuru rigezweho cyatanzwe n’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga tariki 13/05/2013. ADMA ni iya mbere mu mishinga 18 yahembwe, itoranijwe mu igera kuri 280 yo mu bihugu 64 byo ku isi.

Minisitiri Nsengimana yerekwa n'umunyeshuri wiga muri ADMA bimwe mu byo biga.
Minisitiri Nsengimana yerekwa n’umunyeshuri wiga muri ADMA bimwe mu byo biga.

Kuri uyu wa mbere tariki 20/05/2013, ubwo abanyeshuri biga muri iryo shuri bamurikirwaga icyo gikombe u Rwanda rumaze iminsi rwegukanye, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe ubumenyi ngiro yagize ati:

“Guverinoma irafasha. Ni ukuvuga ngo mwebwe mubikoresha turifuza ko ejo n’ejo bundi abo bakora za filimi, iyindi myuga bijyanye muzabigereho. Nicyo twifuza. Ntago nakwifuza ngo wige hano, ugire ubumenyi wongere ugaruke unsabe akazi muri Guverinoma.

Turifuza ko bibaha amahirwe yo kureba ikintu mwakora nk’abikorera ku giti cyabo kugira ngo iki gice cya sinema tukibyazemo umusaruro.”

Jerome Gasana, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA), yatangaje ko abanyeshuri bazakomeza kwiyongera uko ubushobozi buzaboneka. Nyuma y’uko ku ikubitiro hafatwaga 20 buri mwaka, amasomo akurikiraho bazikuba kabiri.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibyiza pe, ahubwo ni muturangire aho iri shuri riri tujye turisura kukuo turashaka kwihangira imirimo.
murakoze

Mahoro Luqman yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

criteria bagenderaho nizihe? bakora recruitment ? ese nkumuntu ushaka kubikora kugiti cye ariko akaba adafite ubumenyi buhagije mwamufasha iki ? mutubarize ?

Ndagijimana Jedeon idrissa yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

MURAHO, TWIFUZAGAKO MWATURANGIRA AHO IRYO SHURI RIHEREREYE,MURAKOZE MUGIHE DUTEGEREJE IGISUBIZO CYANYU.

Kabahanda Diogene yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

MURAHO, TWIFUZAGAKO MWATURANGIRA AHO IRYO SHURI RIHEREREYE,MURAKOZE MUGIHE DUTEGEREJE IGISUBIZO CYANYU.

Kabahanda Diogene yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

ni byiza gushyiraho amashuri nk’aya adakunze kuboneka mu Rwanda ndetse no muri Afrika. Ariko mfite akabazo: kuki abiga muri iri shuri bigira ubuntu nayo abiga mu yandi mashuri makuru na Kaminuza n’inguzanyo ya bourse babonaga igiye kuvaho? Ibi ntibizana ubusumbane mu banyeshuri? Iki kibazo muzakigeho kabisa

Mukesha yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka