Abayapani barasangiza Abanyarwanda ubunararibonye bafite mu ikoranabuhanga

Itsinda ryaturutse mu Buyapani rirahugurira Abanyarwanda bumwe mu bumenyi bafite bwabafashije kuba ubukombe mu ikoranabuhanga. Bakanabahugurira gutekereza, bagerageza gushaka icyakemura ibibazo u Rwanda ruhuira nabyo mu mibereho ya buri munsi rukoresheje ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bigo bya Leta n’ibyigenga bifite aho bihuriye na ICT, bavuze ko bize ubunararibonye bwafashije iki gihugu kuba igihangange, nk’uko batangajwe na Muhamad Maniraguha, ukuriye igice cy’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Tumba College of Technology.

Yavuze ko muri aya mahugurwa yiswe “Tankyu practice”, agamije kureba ibibazo sosiyete runaka ihura nabyo, bize impamvu yatumye Abayapani bagera ku ntego mu ikoranabuhanga n’amakosa bagiye bakora kugira ngo Abanyarwanda bazayirinde.

Atsushi Yamanaka, impuguke mu ikoranabuhanga n’Itumanaho, yavuze ko kuba barahisemo kuza gukora aya mahugurwa mu Rwanda ari uko rufite aho ruhuriza amateka n’u Buyapani.

Yavuze ko Abanyarwanda bahuye n’intambara nkuko byabaye ku Buyapani kuri Japan mu ntambara ya kabiri y’isi. Ikindi ni uko ibihugu byombi nta mutungo kamere uhagije bifite, gusa abaturage babyo ari abantu b’abakozi.

Yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku Rwanda kuko bihuza n’ubushake Abanyarwanda bagira bwo kwishakamo ibisubizo batitaye ku byo badafite.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka