Abanyarwandakazi benshi baracyagorwa no gukoresha ikoranabuhanga

Abanyarwandakazi ntiboroherwa no gukoresha ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga, kubera ibibazo birimo ubumenyi n’amikoro adahagije, bikibazitira kurigeraho mu buryo buborohereye ugereranyije n’abagabo.

Abanyarwandakazi benshi baracyagorwa no gukoresha ikoranabuhanga (Ifoto Flash TV)
Abanyarwandakazi benshi baracyagorwa no gukoresha ikoranabuhanga (Ifoto Flash TV)

Kuba uyu munsi ikoranabuhanga risa nk’aho riyoboye Isi, muri kimwe mu bintu bituma abantu batera imbere muri iyi Isi ya none, kandi kurikoresha bikaba bisaba byibuze ibintu bigera kuri bitatu by’ingenzi, ariko nanone ugasanga umubare mwinshi w’abagore utarashobora kubigeraho neza.

Mariguerite Tuyishime atuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko n’ubwo ajya yumva bavuga ibijyanye n’ikoranabuhanga, ariko we atazi kurikoresha kuko atigeze yiga, kandi ngo ni ikibazo asangiye n’abatari bacye batuye mu gace kamwe.

Ati “Mbona twebwe iwacu nta bitabira gukoresha ikoranabuhanga, na telefone ifite bacye kubera ko nta bushobozi, ubwo se wajya kugura iyo mudasobwa uyimarisha iki kandi nawe ubona ubushobozi wabubuze. Ikindi abenshi ntabwo baba barize ibintu byo gukoresha mudasobwa, ntabwo babyitabira cyane, na za Smartphone ntabwo bazikoresha, biracyari ikibazo”.

Umuyobozi wa UN-Women mu Rwanda Kem Jeannette
Umuyobozi wa UN-Women mu Rwanda Kem Jeannette

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Marie Immaculée Ingabire, avuga ko abagore badahagaze neza mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kubera ko kugira ngo urikoreshe hari icyo bisaba kandi abagore batarageraho.

Ati “Ikoranabuhanga kugira ngo urikoreshe kandi neza birasaba ibintu bitatu kandi abagore batarageraho, kuko bisaba kuba ujijutse ukoresha n’ururimi rurenze Ikinyarwanda, Abanyarwandakazi bafite ubwo bushobozi si benshi. Icya kabiri, birasaba ibikoresho by’ikoranabuhanga, kandi Abanyarwandakazi ubu bafite telefone zigezweho ntabwo baragera kuri 20%, hanyuma mudasobwa yo ntuyivuge, kuko ishobora kuba ifitwe na 5% niba ntakabije ariko si benshi”.

Batamuriza avuga ko u Rwanda nk'Igihugu rudahagaze nabi mu bijyanye no kwegereza abagore ikoranabuhanga
Batamuriza avuga ko u Rwanda nk’Igihugu rudahagaze nabi mu bijyanye no kwegereza abagore ikoranabuhanga

Ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku mibereho y’abagore ku wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, itegura indi y’Umuryango w’Abibumbye iba buri mwaka, Umunyamabanga wa uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Mireille Batamuriza, yavuze ko u Rwanda rudahagaze nabi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Navuga ko tudahagaze nabi kubera ko urebye niba duhereye ku gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga abagore ntabwo basigajwe inyuma, hari na gahunda nyinshi za Leta zagiye zizamura uwo mubare, aho tugenda tubona ko abagore n’abakobwa badasigara inyuma ku bijyanye n’ikoranabuhanga, umubare w’abiga za siyanse no gukoresha ikoranabuhanga”.

Akomeza agira ati “Hari imishinga itandukanye igenda ikangurira urubyiruko gushaka ibisubizo bikoresheje ikoranabuhanga, navuga nka Hanga Pitch niyo iheruka, mwarabibonye ko n’abakobwa baba batasigaye inyuma. Navuga ko nk’Igihugu tudahagaze nabi mu bijyanye no kuzamura umubare w’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga”.

Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'inama nyunguranabitekerezo
Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’inama nyunguranabitekerezo

Biteganyijwe ko inama mpuzamahanga itegurwa na UN, irebera hamwe imibereho ndetse n’iterambere ry’umugore izabera mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera tariki 06-17 Werurwe 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka