Abanyarwanda bitege iki ku kigega kizashyigikira udushya n’ubushakashatsi?

Minisitiri w’Intebe Dr. Edourad Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho ikigega kizaharirwa gutera inkunga imishinga yo guhanga udushya no gukora ubushakashatsi.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente afungura iyi nama ku mugaragaro
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente afungura iyi nama ku mugaragaro

Yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama Nyafurika igamije guteza imbere guhanga udushya (African Innovation Summit), iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena 2018.

Yavuze ko iyo nama ari ingenzi mu kugaragaza umuti w’ibibazo bya Afurika kugira ngo igere ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Ibibazo Afurika ifite ni ukubaka uburyo buhamye butuma habaho udushya twinshi. Nishimiye ko iyi nama irimo gufasha ibihugu byacu kugira umuco wo guhanga udushya kuko udushya ari ikintu cy’ibanze mu iterambere ry’ubukungu.

“Mu Rwanda tuzatangiza ikigega kizaharirwa ubushakashatsi no guhanga udushya kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite. Imyanzuro n’ibyifuzo bizava muri iyi nama tuzabigenderaho.”

Iyi nama yitabiriwe n'abagera kuri 400 baturutse mu bihugu 44 bya Afurika
Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 400 baturutse mu bihugu 44 bya Afurika

Iyo nama iriga uko haboneka udushya duhangana n’ibibazo byugarije Afurika, birimo kutagira ingufu z’amashanyarazi, ibura ry’amazi, ibura ry’ibiryo, ubuvuzi budahagije n’imiyoborere idahwitse.

Umwe mu bahanga udushya waturutse muri Zimbabwe, Simba Mhuriro, witabiriye iyo nama, yavuze ko abayobozi bakwiye gushyigikira buri wese ufite ibitekerezo byazana ibisubizo ku bibazo Afurika ifite.

Ati “Abayobozi bacu bazadusubiza iki,niba mu myaka 20 iri imbere ba rwiyemezamirimo bose bariho ubu bazaba bagikoreshwa n’abandi aho kugira ngo babe bakora ibiteza Afurika imbere? Guverinoma zo muri Afurika zikwiye gushyiraho amabwiriza yorohereza abahanga udushya kubona inkunga.”

Dr. Olugbenga Adesida, umwe mu Bayobozi ba AIS, yavuze ko biyemeje gushyiraho ibiganiro bihuza impande zombi kugira ngo abahanga udushya badakomeza gupfukiranwa.

Ati “Dushaka guhindura uko abahanga udushya bafatwa, tugashyiraho ibiganiro bivuga ku mbogamizi n’amahirwe abahanga imirimo bahura na byo.”

Abayobozi b'ibihugu bya Afurika basabwe gushyiraho politiki zorohereza abahanga udushya
Abayobozi b’ibihugu bya Afurika basabwe gushyiraho politiki zorohereza abahanga udushya

Iyo nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 400 baturutse mu bihugu birenga 44 byo ku mugabane wa Afurika. Muri iyo nama kandi,hatoranywa ba rwiyemezamirimo n’abahanga udushya 50 bahabwe amahirwe yo kugaragariza abitabiriye inama ubuzima babayeho n’ibibazo bahura na byo.

AIS ni umushinga ukorera ku rwego rwa Afurika ugamije kuvumbura no gufasha kuzamura udushya ku mugabane. Ukora ibikorwa byo gukangurira abantu kugira uruhare mu guhanga udushya no gushora imari mu bikorwa byo guhanga udushya.

Unagira inama za Guverinoma zo gushyiraho politiki zorohereza abahanga udushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muli iyi nama,Prime Minister yavuze ko Inzira yonyine yo gukuraho ibibazo Afrika ifite ari uguhanga udushya.
Ntabwo ibibazo by’Afrika byakemurwa no “guhanga udushya”.Nibyo koko Afrika igomba gukora kugirango itere imbere.Ariko nta Terambere na rimwe ryakuraho ibibazo isi ifite.Ntabwo ryakuraho ubukene,ubushomeli,ubusumbane,akarengane,indwara,ubusaza n’urupfu.Ikintu kizakuraho ibibazo byose ku isi,Yesu yarakivuze kenshi.Ikibazo nuko abantu batakitayeho,bakibeshya ko abantu bashobora gukemura ibibazo isi ifite.Nyamara byarabananiye.Ndetse ibyinshi nibo babyitera,urugero ni Intambara zuzuye mu isi.Kubera ko byananiye abantu,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi,imana ishyireho ubutegetsi bwayo nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Buzaba buyobowe na Yesu,ahindure isi Paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka ubwo bwami,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Abanga gushaka ubwo bwami,ntabwo bazaba muli Paradizo dutegereje.Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.

Gatare yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Ibigonderabuzima byo mu Rwanda
ntibigitanga Serivise nziza,ntabmiti bikigira
muri make biri hafi gufunga kuberako
bitakishyurwa na RSSB. Abaheruka
kwishyurwa vuba Ni December

senghol yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka