Abana b’abakobwa baracyari inyuma mu by’ikoranabuhanga ugereranyije n’abahungu

Mu kiganiri cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 31 Ukwakira 2022 cya EdTech, cyagarutse ku ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, basanze abahungu ari bo bitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga.

 Grace Divine Gaju
Grace Divine Gaju

Grace Divine Gaju ukora muri Academic Bridge, ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro, avuga ko ikibazo cyo kutitabira gukoresha ikoranabuhanga ku mwana w’umukobwa, gituruka ku burere ahabwa, aho bumva ko bafite inshingano zitandukanye n’izabana b’abahungu.

Gaju agereranyije umubare w’abakobwa bitabira gukoresha ikoranabuhanga, asanga bangana nka 40% naho abahungu bakaba 60%.

Iyo bavuze ikoranabuhanga ku mwana w’umukobwa, bivuze ko yagombye kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bye bya buri munsi, harimo n’imyigire ye.

Solange Iyubu ukora muri Rwanda Association of Woman in Science and Engineering (RAWISE), avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Leta y’u Rwanda bwasohotse muri 2017, bwerekanye ko muri 2012 abahungu barimo kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga bari 64% naho abakobwa bakaba 35%.

Solange Iyubu
Solange Iyubu

Mu 2013 abakobwa bigaga bakoresheje ikoranabuhanga bagera kuri 40% abahungu 59%, mu mwaka wa 2014 abahungu bari 60,6% naho abakobwa ari 39%.

Ati “Urumva ko umubare w’abahungu uhora uri hejuru y’abana b’abakobwa mu kwiga bakoresheje ikoranabuhanga”.

Ines Umuhoza ukora mu kigo cyitwa Girls in ICT Rwanda, avuga ko n’ubwo umubare w’abakobwa bitabira gukoresha ikoranabuhanga ukiri muto, ariko bigenda bihinduka buhoro buhoro, cyane cyane mu bana bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye.

Ati “Abakobwa bakiri bato ubona babyitabira cyane. Turasaba ababyeyi kuba babafasha gukomeza gukoresha ikoranabuhanga kuko ari ryiza, cyane cyane mu gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’amasomo yabo”.

Ines Umuhoza
Ines Umuhoza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka