Abakoresha ikoranabuhanga bashyiriweho uburyo bwo kubacungira umutekano

Abanyeshuri, abarezi ndetse n’abandi bose bakoresha ikoranabuhanga, bashyiriweho uburyo bwo gucungira umutekano ibyo bakora.

Ibi byatangajwe n’abafite mu nshingano ibikorwa byo gucunga umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga mu kiganiro Ed-Tech cyatambutse kuri KT Radio, ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022.

Ghislaine Kayigi, Umuyobozi mukuru ushinzwe amabwiriza ngenderwaho mu by’ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga (NCSA), avuga ko iki kigo akorera cyashinzwe kugira ngo kirinde ibikorerwa ku ikoranabuhanga.

Kayigi avuga ko tariki ya 15 Ukwakira 2020 hasohotse itegeko ryo kurinda umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga, mu rwego rwo kurinda ko hari undi wabyinjirira akaba yamenya amakuru atamureba, cyanga akagira ibyo amenya bigatuma yakora amakosa aturutse kuri ayo makuru yamenye.

Ati “Mu nshingano ya mbere niyo gukora ibishoboka byose umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga ube uhari tukabikorana n’ibindi bigo birimo RURA, Amabanki arimo na BNR n’ibindi bigo bifite mu nshingano zabyo, kurinda no gucunga umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga.

Icyo dufasha abantu ni ukumenya ibyo bagenderaho, kumenya neza uburyo ibyo bakorera ku ikoranabuhanga uburyo birinzwe.

Ati “Dufite itsinda rishinzwe no gufasha abantu bahuye n’ikibazo cyo kwibwa amakuru ku bintu byabo bakorera ku ikoranabuhanga, abo bantu bakora amasaha yose ku buryo uwabagana wese bamufasha”.

Kayigi Ghislaine
Kayigi Ghislaine

Kayigi avuga ko ikoranabuhanga bisaba kurivugurura rimwe na rimwe, kugira ngo hakumirwe abantu barikoresha babangamira abandi bagamije kuryinjiramo ngo bibe amakuru.

Yatanze urugero nko ku ikoranabunga ry’ibigo bimwe by’ishoramari kugira ngo bitinjirirwa nabashaka kwiba amakuru, areba nabyo bisaba ko hari ibintu bigenda bivugururwa muri iryo koranabuhanga.

Ku birebana n’ikoranabuhanga ry’abanyeshuri uburyo ricungirwa umutekano, Kayigi yavuze ko mu bihe bya Covid-19 amashuri ubwo yafungaga, abanyeshuri bakoresheje ikoranabuhanga mu myigire yabo.

Avuga ko abarezi ndetse n’ababyeyi bagirwa inama yo kuba hafi y’abana babo, kugira ngo babereke uburyo bashobora gukoresha ikoranabuhanga ritabateza ingorane ndetse ritanabagusha mu bishuko.

Ikindi cy’ingenzi abanyeshuri bagirwaho inama ni ukwirinda kuvuga amakuru yabo arebana n’ikoranabuhanga, kugira ngo hatagira uyitwaza akaba yabajyana mu wundi murongo utari ubaganisha mu byabangiriza ubuzima.

Ati “Kugeza ubu umutekano w’ikoranabuhanga ry’abanyeshuri urarinzwe neza, kandi cyane ariko uruhare rw’ababyeyi n’abarezi narwo ni ngombwa”.

Ati “Nkatwe inshingano ikigo cyacu gifite ni ugucungira umutekano amaso yabo, ku buryo nta wabinjirira muri gahunda ngo abe yayabona uko yishakiye”.

Himbaza Yves
Himbaza Yves

Himbaza Yves, washinze akaba n’Umuyobozi w’ibikorwa n’ikoranabuhanga mu kigo TWIS Ltd, ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro avuga ko impamvu nyamukuru iki kigo yagishinze, ari ugufasha abana gusoma bifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Abana bagera kuri 21% biga mu mashuri abanza ntibashobora gusoma ijambo rimwe mu munota umwe, ni ukuvuga ko muri aba bana bashobora kumara umunota atarabasha gusoma ijambo na rimwe”.

Himbaza avuga ko umuyoboro w’ikoranabuhanga mu kigo Twis LTD, ari irifasha abana gusoma ndetse bakanabikunda.

Gusoma bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo boroshye ikiguzi cy’ibitabo byifashishwa mu gusoma kandi mu buryo bworoshye.

Ati “Twis ni Application iri muri telefone zigendanwa ku buryo umwana ashobora gutanga 2000, bagahabwa ibitabo birenga 100 ku kiguzi cy’amafaranga make”.

Himbaza avuga ko bibanda ku bana bato biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa 6, bagatanga ikiguzi gito cyane kitarenze 2000.

Bimwe mu bitabo usanga ku ikoranabuhanga rya Twis ibyinshi bivuga ku mateka y’Afurika, hagamijwe gutoza abana gusoma no kumenya amateka y’Afurika.

Nicole Igiraneza, ushinzwe guhugura abazavamo abakora indimi za mudasobwa muri kLab Rwanda, avuga ko bahugura umuntu ku giti cye cyangwa ikigo kugira ngo bagire ubumenyi ku ikoranabuhanga.

Ati “Dufasha abatugana kumenya amakuru ku bijyanye n’ikoranabuhanga, rirebana no kuryubaka no kuribyaza inyungu.

Nicole Igiraneza Ishimwe
Nicole Igiraneza Ishimwe

Ikindi bigisha abanyeshuri uburyo bashobora kumenya gukora ibintu byinshi bifashishije ikoranabuhanga, kandi bikabagirira akamaro mu mibereho yabo.

Igiraneza avuga ko mubyo babigisha harimo kumenya kubaka imbuga nkoranyambaga, ku buryo umwana ashobora no kwikorera Web Site ye.

Abashaka kugana ibi bigo mu gihe bahuye n’ibibazo bijyanye n’ikoranabuhanga bashobora guhamagara 9009, numero y’ikigo kigo cy’Igihugu gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga (NCSA), na 0783311194 mu kigo TWIS Ltd na 0781605853 cyangwa 0785262657.

Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Umutekano w’umunyeshuri mu Burezi bwifashisha Ikoranabuhanga”.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka