Abafite ikoranabuhanga bose basabwa kwitabira gahunda ya ‘Africa CDC’

Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), cyashyizeho ingamba zigamije impinduramatwara mu buzima, aho gisaba abafite ikoranabuhanga bose kwitabira iyo gahunda.

Umuyobozi wa Africa CDC mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana atanga igitabo gikubiyemo gahunda ya Digital Transformation Strategy' ku Muyobozi wa Africa CDC ku mugabane wose, Dr Ahmed Ogwell Ouma
Umuyobozi wa Africa CDC mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana atanga igitabo gikubiyemo gahunda ya Digital Transformation Strategy’ ku Muyobozi wa Africa CDC ku mugabane wose, Dr Ahmed Ogwell Ouma

Africa CDC yatangije izo ngamba ziswe ’Digital Transformation Strategy’ mu Rwanda ku wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023, ikavuga ko zizafasha abaturage kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima, ndetse no kubegereza serivisi z’ubuvuzi.

Umuyobozi wa Africa CDC, Dr Ahmed Ogwell Ouma, avuga ko hagomba kubaho gukusanya amakuru y’ubuzima mu baturage no kuyageza ku nzego zibishinzwe mu buryo bwihuse, bikozwe ahanini n’urubyiruko kugira ngo habeho kwihangira imirimo.

Dr Ogwell ati "Turashaka ko urwo rubyiruko ruzana udushya dushobora kuvugurura imitangire ya serivisi z’ubuzima, kugira ngo abaturage babone ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme".

Ati "Ikindi ni uko dushaka kuzana udushya n’ikoranabuhanga ryose riri hanze y’Ubuzima rigahuzwa na bwo, tukavuga tuti ’niba hari ikoranabuhanga riri mu buhinzi, mu bijyanye n’imari n’ibindi, ni gute twarikoresha natwe mu bijyanye n’ubuzima!"

Dr Ogwell avuga ko barimo kuganira n’ibigo bikora za telefone byo hirya no hino ku Isi, kugira ngo byongerere abaturage ubushobozi bwo kuzibona.

Avuga ko banakorana n’inzego zishinzwe Ubuzima, Ikoranabuhanga n’Imari mu Gihugu kugira ngo ubushobozi, murandasi (internet) n’ubumenyi kuri yo bikwire hose, ari byo bizafasha ikoranabuhanga kugera kuri bose.

Abafashe ijambo basobanura ibijyanye na Digital Transformation Strategy'
Abafashe ijambo basobanura ibijyanye na Digital Transformation Strategy’

Umuyobozi w’Ishami ry’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rishinzwe Sosiyete z’ikoranabuhanga, Alex Ntare, avuga ko akenshi kwa muganga hagaragara imirongo y’abajya gushaka serivisi z’ubuvuzi, nyamara bitari ngombwa.

Ntare atanga ingero z’ibigo nka ’Babyl Health’, gishobora gukorera umuntu isuzuma ry’indwara no kumusaba kujya gutanga ibizamini ku mavuriro akorana na bo, kumuha igisubizo no kumwandikira imiti akajya kuyifata kuri farumasi, byose bikoreshejwe telefone.

Ntare ati "Dukeneye kugabanya imirongo igaragara kwa muganga, ntabwo abantu bose bajya kwivuza ari ko bose baba bakeneye kubonana na muganga".

Umukozi wa Babyl Health ushinzwe Itumanaho n’Imenyekanishabikorwa, Nadège Nahimana, avuga ko umuturage ufite ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), yishyuzwa amafaranga 200Frw gusa yo kwisuzumisha akoresheje telefone, kandi ko guhamagara cyangwa kwandika ubutumwa bugufi ari ubuntu.

Ubwishingizi bwose burakoreshwa muri uku kwivuza hakoreshejwe telefone, aho umuntu ashobora kwandikamo *811#, cyangwa guhamagara kuri 8111.

Irindi koranabuhanga rikomeje gufasha mu buzima, harimo irya Health Educ ryo guhugura abaganga, iryo kurwanya imibu itera Malaria hakoreshejwe utudege twa "drone", na Karisimbi Tech rikusanya amakuru y’abarwayi kwa muganga rikamenya abarembye kurusha abandi, bakaba ari bo bitabwaho mbere.

Ntare yakomeje avuga ko hari n’ikoranabuhanga rya "Hello Doctor" ryo gufasha abarwayi b’igihe kirekire guhora bavugana na muganga, byose akavuga ko bishobora kuzongererwa imbaraga muri gahunda nshya ya Africa CDC.

Umuyobozi wa Africa CDC mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko Digital Transformation Strategy’ izajya isuzumwa buri mezi atandatu hakarebwa intambwe zatewe mu ikoranabuhanga rijyanye n’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka