90% by’ingufu za Nikereyeri (Nuclear) zikoreshwa mu gukemura ibibazo bya sosiyete

N’ubwo benshi iyo bumvise ingufu za Nikereyeri (Nuclear) babyitiranya n’intwaro za kirimbuzi (Nuclear weapons), ariko siko bimeze, kuko ikoreshwa ry’izo ngufu riri ku kigero kiri hejuru ya 90%, rikoreshwa mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije sosiyete.

Dr. Ignace Gatare avuga ko abantu badakwiye kwitiranya ingufu za Nikereyeri n'ibisasu bya kirimbuzi
Dr. Ignace Gatare avuga ko abantu badakwiye kwitiranya ingufu za Nikereyeri n’ibisasu bya kirimbuzi

Uretse kuba ingufu za Nikeriyeri zishobora gukoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi nk’uko bimenyerewe n’abatari bake, ku rundi ruhande ariko zishobora no kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye bifitiye abatuye isi akamaro, birimo ubuvuzi, ubuhinzi, ubwirinzi, ingufu ndetse n’ubushakashatsi muri rusange.

Umuhuzabikorwa w’u Rwanda mu muryango w’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za kirimbuzi muri Afurika (AFRA) Dr. Ignace Gatare, avuga ko ingufu za Nikeriyeri zidakoreshwa gusa mu gukora ibisasu bya kirimbuzi nk’uko abenshi babizi, ahubwo zifashishwa no mu zindi gahunda nyinshi zitandukanye zifitiye isi akamaro.

Ati “Igihe twumvise ingufu za Nikereyeri abantu benshi bumva ibisasu, ariko gukoresha ingufu za Nikeriyeri hejuru ya 90%, bijyanye no gukemura ibibazo bya sosiyete y’isi yose. Muzi neza ikibazo cya kanseri, ukoresheje imirasire n’ingufu za Nikeriyeri, ushobora kuvura no kumenya ko umuntu afite kanseri”.

Akomeza agira ati “Muzi ibintu bijyanye no kurinda umutekano, igihe ugiye ku kibuga cy’indege cyangwa ahandi nko muri hoteli uca mu byuma, ahantu hose usanga ingufu za Nikeriyeri zikoreshwa. Mu buhinzi ushobora kuzikoresha kugira ngo ubone imbuto zituma umusaruro utubuka, ushobora kuzikoresha mu kugenzura amazi ari munsi y’ubutaka, ndetse no kuzikoresha kugira ngo ukemure ikibazo cy’ibidukikije, ni byinshi cyane zikora, kuko na Malaria ishobora kurwanywa hakoreshejwe ingufu za Nikeriyeri”.

Inama ya 33 yahuje ibihugu 38 byo ku mugabane wa Afurika
Inama ya 33 yahuje ibihugu 38 byo ku mugabane wa Afurika

N’ubwo izi ngufu zikoreshwa kandi zikaba zikenewe ahantu hatandukanye, ngo haracyari icyuho mu bumenyi n’ubushobozi bihagije ku bakozi, kuko kuba ari ikoranabuhanga rihambaye kandi rikiri rishya mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, hataraboneka abakora muri urwo rwego benshi kandi bafite ubumenyi buhagije.

Ubwo i Kigali hatangirizwaga inama ya 33 irimo kwiga ku buryo bwo kuzamura imikoreshereze y’ingufu za Nikereyeri mu bikorwa bitandukanye ku mugabane wa Afurika, tariki 18 Nyakanga 2022, umuyobozi Mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga ufasha isi mu bijyanye no guteza imbere ibijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za Nikereyeri (IAEA) Hua Liu, yavuze ko mu rwego rwo kongera ubumenyi abakora mu bijyanye n’ingufu za Nikereyeri hari ibyagiye bikorwa.

Yagize ati “Abanyafurika 19 bitabiriye itangizwa rya mbere ry’amahugurwa y’abavuzi mu by’ubutabire, yabereye muri Ghana na Misiri, naho abagera kuri 80 bahuguriwe mu mfashanyigisho yo guhugura mu bijyanye n’amasomo y’ubuvuzi mu bijyanye n’ubutabire yateguwe na IAA, yabereye muri Maroc no muri Afurika y’Epfo babona impamyabumenyi ihanitse”.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana avuga ko ingufu za Nikereyeri no mu Rwanda zatangiye gukoreshwa
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana avuga ko ingufu za Nikereyeri no mu Rwanda zatangiye gukoreshwa

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko mu Rwanda hari ibikorwa bigenda bikorwa, hifashishijwe ingufu za Nikereyeri, hakaba hari n’aho barimo kwiga uko zakoreshwa.

Ati “Izi ngufu za Nikereyeri zirakoreshwa murabizi mu kuvura kanseri mu bitaro bimwe na bimwe, zatangiye no gukoreshwa cyane mu rwego rw’ubuhinzi, tukaba turimo kureba n’uko zakoreshwa mu rwego rw’ingufu, cyane cyane iz’amashanyarazi”.

Akomeza agira ati “Murabona ko kubera imihindagurikire y’ikirere imigezi igenda ikama, imvura ikagwira igihe ishakiye, ikagabanuka, bigateza ibibazo bikomeye, ariko iyo ufite ingufu za Nikereyeri uzikoresha cyane mu rwego rw’amashanyarazi, ushobora kugira amashanyarazi menshi kandi wizeye, ibyo rero akaba ari umurongo Igihugu kireba gifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, kureba uko izi ngufu zikoreshwa mu buryo bwisumbuyeho”.

Mu Rwanda hari ikigo gishinzwe imbaraga za Nikereyeri (RAEB), mu byo gishinzwe hakaba harimo kureba uko izo ngufu zakoreshwa.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka no kongerera ubumenyi uru rwego, hari Abanyarwanda bageze ku ijana (100) barimo kubyiga mu Burusiya, bazarangiza amasomo yabo mu kwezi gutaha kwa Kanama, biyongeraho abandi barimo kwiga muri Koreya y’Epfo ndetse n’ahandi bateye imbere mu bijyanye n’ingufu za Nikereyeri.

Abitabiriye inama bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye inama bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka