Urubyiruko rwakoze imishinga myiza y’ikoranabuhanga rwahembwe
Urubyiruko rwahize urundi mu gukora porogaramu zishobora kugira akamaro rwahembwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Jean Philbert Nsengimana, aboneraho gukangurira urubyiruko muri rusange kwihangira imirimo mu rwego rwo kwicyemurira ibibazo.
Minisitiri Nsengimana yakanguriye urubyiruko gukura ibitekerezo byabo mu magambo bigashirwa mu bikorwa, nk’uko yabigarutseho muri uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27/5/2014.
Yagize ati "Ibitekerezo ntitubibuze nk’urubyiruko ahubwo ibyo dufite tubishyire mu bikorwa, tuve mu magambo (…)Urubyiruko dutekereze ku byo twakora mu gukemura ibibazo byaho turi.”
Abahembwe bitwaye neza uwa mbere yahembwe amadolari ya Amerika ibihumbi 10, uwa kabiri ahabwa ibihumbi bitanu naho uwa gatatu n’uwa kane babaha 2500 bya Amadolari ya Amerika.
Hahembwe imishinga ine ariyo:
Line Money ni umushinga wo kugura umuriro wa cash power utarinze kwandika imibare muri mubazi yahembwe; USD 10,000
iVuze ni uburyo abaturage bazajya bakoresha ikoranabuhanga mu gutanga umusanzu wa mutiweli yahembwe; USD 5,000
Agro-FIBA platform ni ikoranabuhanga rizafasha abahinzi yahembwe USD 2,500
Mobile Services Provisions Billing; USD 2,500

Minisitiri w’urubyiruko yaboneyeho n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya “YouthConnekt” yifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho rya videwo mu guhuza urubyiruko rukaganira ku bibazo byugarije igihugu.
YouthConnekt yatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu 2012, nka bumwe mu buryo bwo gushyiraho uruhare rw’urubyiruko mu gushaka umuti w’ibibazo bigaragara mu muryango Nyarwanda.
Ibiganiro bikorerwa kuri gahunda ya YouthConnect biba binyura imbonankubone kuri za televiziyo ziri hirya no hino mu gihugu, kandi nabo bakaba bashobora gutanga ibitekerezo byabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
go on technology in Rwanda
use it in developing your country as well as your future
can be done through ICT and innovation
turabashimira