U Rwanda rurishimira aho rugeze n’inzira rwayuzemo rugana ku ikoranabuhanga

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Philbert Nsengimana, atangaza ko u Rwanda rwanyuze mu nzira ndende kuva mu mwaka w’i 2000, aho rwari ruherekeje ibindi bihugu bya Afurika mu ikoranabuhanga ariko ubu rukaba rubiyoboye kandi rugikomeza kwiyubaka.

Urwo rugendo Minisitiri Nengimana atangaza ko rwari rwubakiye ku bice bitatu by’ingezi ari nabyo u Rwanda rugenderaho mu gukomeza kwiyubaka, nk’uko yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 29/9/2014.

Yagize ati “Mu bintu bitatu by’ingenzi bigize iri koranabuhanga umuntu yavuga wenda n’icya kane kirimo, icya mbere ni abantu kuba bafite ikoranabuhanga, icya kabiri ni ukubanza kumenya kurikoresha, icya gatatu ni ibijyanye no kuribyaza umusaruro mu bice bitandukanye by’ubukungu bw’igihugu. Icya kane ni ibijyanye n’amategeko no gushyiraho inzego.”

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko kugira ngo abantu babashe gusobanukirwa n’ikoranabuhanga habayeho kurisakaza mu Banyarwanda ku buryo abakoreshaga ikoranabuhanga ryose mu 2000 batageraga kuri 0.5%.

Minisitiri Nsengimana mu kiganiro n'abanyamakuru asobanura urugendo u Rwanda rwakoze rugana ku ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana mu kiganiro n’abanyamakuru asobanura urugendo u Rwanda rwakoze rugana ku ikoranabuhanga.

Yavuze ko ariko byagiye kugera muri uyu mwaka wa 2014 Abanyarwanda barenga 70% bakoresha telefoni zigendanwa, abagera kuri 22% bakoresha internet buri munsi, abagera kuri miliyoni 4,5 mu Rwanda bagakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga, naho amafaranga miliyoni zirenga 400 zikaba arizo zahererekanyijwe uyu mwaka.

Muri uru rugendo rw’imyaka igera kuri 15, hishimirwa kandi ko ikoranabuhanga riri no kwifashishwa mu gukiza ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo byose bigatuma u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika, nk’uko Minisitiri Nsengimana yakomeje abiangaza.

Kuri ubu hari gahunda yiswe Smart Rwanda iteganya ko serivisi zose zitangirwa mu Rwanda zizaba zikoreshwa ikoranabuhanga. Hateguwe inama izahuza abafatanyabikorwa ba Leta mu bijyanye n’ikorabahanga harebwa aho u Rwanda ruvuye n’aho rugana.

Iyi nama iteganyijwe guhera tariki 2-3/10/2013 izaba ihuje impuguke mu ikoranabuhanga zigira hamwe uburyo u Rwanda rwagera ku cyerekezo 2020 rwifashishije ikoranabuhanga, cyane cyane ko mu myaka umunani ishize ryagize uruhare rwo kuzamura 2% ku bukungu bw’igihugu.

Bamwe mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hamwe n’umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga (ITU), Dr Hamadou Toure.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikoranabuhanga ryarihutishijwe mu Rwanda ku buryo ahenshi uhasanga internet kimwe na telefone ziyongereye mu baturage ku rwego rushimishije cyane

karege yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

MINister uri rwose mubabigizemo uruhare rugara ubwitange bwawe kuidacika integer ndetse no kudahuzagurika bikuranga ikorana buhanga ryo bu Rwanda bifite icyo bigukesha, tutibagiwe ni intore izirusha intambwe dore ko yo idahema gushakira abnanyarwanda icyatuma cyose bagendana ni ibigezweho kwisi, ikoranabuhanga turiho muri iyi minsi rihagaze neza

kamanzi yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka