Transform Africa2015 ngo igomba gukemura ibura ry’abarimu b’ikoranabuhanga
Muri Transform Africa2015, Umunyarwanda Prof Romain Murenzi uyubora Umuryango Mpuzamahanga wa TWAS, yasabye gukemura ikibazo cy’ibura ry’abarimu b’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
TWAS iyoborwa na Romain Murenzi, ni Inteko ishinzwe guteza imbere ubumenyi(siyansi) mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Raporo y’ishami rya Loni rishinzwe uburezi n’umuco(UNESCO), ivuga ko Afurika itarenza 2% by’abantu bari ku rwego rw’ikirenga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, kandi abenshi muri bo ngo ni abo mu bihugu bya Misiri n’Afurika y’epfo.
Prof Romain Murenzi yasobanuye ko impamvu yo kubura abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, iterwa n’uko nta barimu bafite ubumenyi bw’ikirenga; abakabyigishije na bo ngo baragenda bakiherera mu bihugu byateye imbere.

Kutagira abantu bashoboye guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda no mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere kandi, ngo biraterwa n’uko kubona umuntu ufite ubumenyi bw’ikirenga byahenda cyane igihugu gikennye.
Umuyobozi wa TWAS yagize ati “Muri Amerika n’i Burayi umuntu uri ku rwego rwa dogitora na profeseri, agomba kwishyura ibihumbi 200 by’amadolari y’amerika[arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 150], mu gihe mu Bushinwa, Brazil, u Buhindi cyangwa Malaysia ari amadolari ibihumbi 100[nubwo ireme ry’ubwo burezi ridashimishije cyane].
Profeseri Murenzi yishimiye ko Afurika n’abafatanyabikorwa bayo, ngo barimo gushaka miliyari 300 z’amadolari y’Amerika, agasaba ko hazabaho igice cyo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ngo yumvise kandi Banki y’Isi ivuga ko mu myaka 10 iri imbere, izafasha mu gutoza ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, abahanga ibihumbi 10 bari ku rwego rw’ikirenga.
Prof Romain Murenzi ajya inama ko Transform Africa yatekereza ku iyubakwa rya za Kaminuza nyinshi zigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse no kurushaho gukorana ku ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|