Smart Rwanda ngo irungura igihugu ishoramari rishya

U Rwanda rwishimiye ko ibitekerezo biva mu nama mpuzamahanga yiswe Smart Rwanda ibera i Kigali kuva tariki 02-03/10/2014, bizafasha abayitabiriye guhanga ishoramari rishya mu gukoresha ikoranabuhanga, bashingiye ku bimaze kugerwaho mu iterambere ry’ikoranabuhanga no korohereza ishoramari mu Rwanda.

Iterambere mu ikoranabuhanga mu Rwanda ngo rigeze kure, rigereranyijwe n’ahandi henshi muri Afurika, nk’uko Ministeri ifite mu nshingano ikoranabuhanga itangaza ko 70% by’Abanyarwanda bafite telephone zigendanwa, abakoresha internet bakarushaho kwiyongera, kandi igihugu kikaba ngo gifite gahunda inoze yo korohereza ishoramari.

“Inama nk’iyi ihuza abantu batandukanye, bakamenya icyo undi ari gukora kuko nyuma y’izindi nk’izi zabaye, twabonye abashoramari benshi; baraje babona igihugu cyacu giha amahirwe abacuruzi, urubyiruko rwacu rufite ubwenge n’ubushobozi ku buryo nta handi habarutiye mu Rwanda”, nk’uko byatangajwe na Ministiri ushinzwe ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.

Abayobozi b'imiryango mpuzamahanga na Ministiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, mu nama ibera i Kigali.
Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga na Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, mu nama ibera i Kigali.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko ikoranabuhanga riri gutanga inyungu ku mutungo bwite w’igihugu (GDP) ingana na 2%, uwo mubare ukaba ngo ari munini cyane kuko mu rwego rwa Africa bunguka 1.1%, naho mu bihugu byateye imbere ngo uwo mubare ugeze kuri 3.7%.

Inama ya Smart Rwanda irategura indi yo ku rwego rwa Afurika muri rusange yitwa ‘Smart Africa’, ikazabera mu gihugu cya Ethiopia mu kwezi k’Ugushingo k’uyu mwaka.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho ITU, Dr Amadou Toure asaba ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga yakwira hose, kugirango abaturage bo mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bareke kuvunika no guhora mu bukene.

Ati: “Gahunda ya M-PESA yo kohererezanya amafaranga no kwishyurana hakoreshejwe telephone zigendanwa, iya mobile banking n’izindi muri Kenya, mu Buyapani, muri Amerika n’ahandi imaze guhindura imibereho y’abantu”.

Inama ya Smart Rwanda yitabiriwe n'abashoramari mu by'ikoranabuhanga mu Rwanda, abayobozi mu bihugu bimwe by'Afurika n'intumwa z'ibihugu bitandukanye byo ku isi.
Inama ya Smart Rwanda yitabiriwe n’abashoramari mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda, abayobozi mu bihugu bimwe by’Afurika n’intumwa z’ibihugu bitandukanye byo ku isi.

Mu Rwanda naho ibijyanye no kuzigama no kwishyura hakoreshwe telephone zigendanwa bimaze gutezwa imbere n’ibigo by’itumanaho bya MTN, Tigo na Airtel bifatanije n’amabanki.

Imbogamizi ziriho, atari mu Rwanda gusa ahubwo ari ku rwego rwa Afurika ngo ni ubujiji bukiri mu baturage benshi, hamwe n’ibura ry’ibikorwaremezo, nk’uko abitabiriye inama babitangaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikoranabuhanga ni ingenzi mu Rwanda, rifite aho ryatuvanye naho ritugejeje bityo kurishyiramo ingufu ni byiza bityo rikagira ibindi byiza ruduha

venuste yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka