Rwanda Online sosiyete ije gufasha abanyeshuri bize ikoranabuhanga kuba mpuzamahanga
Ikigo cy’ikoranabuhanga gikorera mu Rwanda kitwa Rwanda Online, kigiye gutangira guhugura abanyeshuri barangiza kwiga ikoranabuhanga muri kaminuza, bakavamo abanyamwuga bo ku rwego mpuzamahanga.
Kikazabigeraho mu bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Singapour kitwa CrimsonLogic, nyuma y’amasezerano y’imikoranire basinyanye, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2015.

Umuyobozi wa CrimsonLogic Eugene Wong, yatangaje ko azafasha u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere, gukomeza uwo murego rwifashishije ikoranabuhanga.
Yagize ati “Tuzafatanya na Rwanda Online mu guhugura abanyeshuri barangije kaminuza mu ikoranabuhanga, tubasangiza ubunararibonye ndetse n’ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho, kugira ngo babashe kuba bakwibona ku isoko mpuzamahanga ry’ibyo bigiye, bitabagoye.”

Wong yanatangaje ko ayo mahugurwa azajya afasha abanyeshuri kwibona ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo, bizajya binafasha abakiga gukaza umurego bakiga bafite umuhate, kandi biga ibijyanye n’igihe bikazafasha mu iterambere ry’abantu n’iry’igihugu muri rusange.
Ibi byashimangiwe n’umuyobozi wa Rwanda Online Uwajeneza Clement, watangaje ko aya masezerano azabafasha kugera ku ntego bihaye zo gufasha u Rwanda kwihutisha iterambere biciye mu ikoranabuhanga.
Ati “Twari dusanzwe dufasha abanyarwanda kubona serivise zitandukanye zirimo, kwandikisha uruhushya rwo gutwara imodoka, icyemezo cy’amavuko, kwishyura umusoro w’ipatante n’izindi, bifashishije ikoranabuhanga, ariko mu minsi iri imbere turateganya kuzongera ku buryo zizagera ku ijana.”
Uwajeneza yatangaje ko kugirango izi serivise ziyongere bisaba ko n’abakozi bashoboye biyongera, aya masezerano y’imikoranire akazafasha kongera umubare w’abakozi kandi bashoboye, bazabasha guhaza isoko ryacu hano mu Rwanda, bakanarenga imbibi batanga serivise mu bindi bihugu byo hanze.
Maj. Gatarayiha Regis ushinzwe agashami k’ikoranabuhanga muri RDB, yavuze ko ubu bufatanye n’iki kigo cyo muri Singapour buzafasha mu kunoza service zatangagwa, bigatuma u Rwanda ruba indashyikirwa mu gutanga serivise nziza bicishijwe mu ikoranabuhanga.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
natwe mumurenge wakarengera twifuza komwatugezaho ikoranabuhanga.
natwe mumurenge wa kibumbe turifuza ko ikorana buhanga ryatugeraho tugashyira mubikorwa ibyo twize