Kirehe: Yakoze umuriro none acanira abaturage barenga 200 nyamara ntaho yabyize
Umugabo witwa Habimana Israel utuye mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe yakoze umuriro w’amashanyarazi yifashishije amazi none ubu acanira abaturage bagera kuri 200 batuye muri uwo murenge.
Uyu mugabo wakoze umuriro avuga ko yabikuye ku gitekerezo yigeze kubona aho yavukiye mu Burengerazuba aho yabonaga icyuma gishya bakagikoresha bakora amashanyarazi. Ngo yanakoze urugendoshuri mu karere ka Ngororero ku musaza witwa Tabaro yari yumvise bavuga ko yigeze gukora indege.

Israel avuga ko yabanje gukoresha amatiyo kugira ngo akore urugomero ariko nyuma aza gukoresha sima. Ngo byageze aho igitekerezo cye akigeza ku baturage bamuguriza amafaranga yo kugura ibikoresho none kuri ubu akaba avuga ko ari kubacanira nta kibazo kirimo.
Uyu mugabo uvuga ko yagarukiye mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza yakoze umuyoboro w’amazi amanuka mu kabande agahura n’ibyuma bitandukanye yahuje hamwe na moteri bigatanga ingufu z’amashanyarazi.

Uyu mugabo avuga ko akeneye ubufasha mu bintu bitandukanye birimo kumufasha kureba ubuziranenge bw’uyu muriro atanga kuko akurikije uburyo yabikoze nta kibazo kirimo gusa abona ko hakenewe abatekinisiye babafasha gukora neza uyu muriro.
Umuyobozi w’Akerere ka Kirehe, Murayire Protais, avuga ko ku bufatanye na EWSA biteguye gufasha Israel kugira ngo babe bacanira abaturage mu buryo bumeze neza dore ko abaturage bo bavuga ko ubu uyu mugabo yabafashije cyane kuko kubona umuriro byari ikibazo gikomeye kuri bo.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe nagirango ambwire fr bitwara nyamuhe ansusurukirize niwacu kwahererabandi murakoze
Rwose uyu mugabo akwiye guterwa inkunga kandi ndetse na Muzehe Kijyana akamusura kuko numwe mubamufasha guteza u Rwanda i mbere muburyo bwihuse. Mwibaze buri Karere gafite umuntu nkuyu utekerereza abaturage abanye nabo, bakamwizera kuburyo bamuguriza amafaranga batazi nicyo azabagezaho!!!! None bakaba bafite amashanyarazi. Dusoma ko iyo za Huye hari Faculte ya SCAP, hari abantu bamaze imyaka irenze 3 bategereje EWASA, amass yaraheze mukirere. None Mayor Protais Murayire,jye ku giti cyanjye ndakwizeye pe, ntutegereze Ibya EWASA kuko bizamara imyaka, reka Nyakubahwa Prezida amusure atange amabwiriza bahahungiye neza ndetse bamufashe kwishyura ideni afite ye abaturage. Mumushakire abaturage nkunga ajye nahandi must undi duce twa Karere ndetse no mu Ntara kuki atanabikorera nahandi mu gihugu. Ndahamya ko mu rwagasabo huzuye ba Israel benshi, nitubashake. Bravo Israel, komera kandi ukomereze aho. Ibya mashuli ntibizagukange kuko twiga kugira ngo nduhindure imibereho ya batuye iyi si, wowe rero Imana Rurema yarakwiyigishirije kandi nta mu Prof.waruta Nyagasani. Dutahe
u Rwanda rukeneye abantu bameze nkuyu mubitekerezo bagatekereza cyane doreko abantu bize bo bagendera kubyabandi batekereje ndetse banakoze;ubu umu technicien uzahatera imboni azahita afatiraho technque yihangire umurimo ndetse anamurengeho.gusa nshimiye islael kubwicyo gitekerezo yagize nakomerezaho