Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Microsoft ku rwego rw’isi

Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Siyansi n’Ikoranbuhanga yegukanye umwanya wa mbere wo guhagararira u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kubera porogaramu bakoze isuzuma imiterere y’ubutaka umuntu yifashishije ifoto yafashe na telephone.

Iyo porogaramu ikoresha telefoni igezweho (Smartphone) itanga igisubizo cy’imiterere y’ubwo butaka, nk’uko byatangaje na Dieudonne Ukurikiyeyesu, umwe mu bagize iyi kipe yitwa Agristars.

Agristars izahangana mu marushanwa abanziriza aya nyuma, aho icyo gihe ariho hazatoranywamo amakipe 10 aturutse hirya no hino muri Afurika azagera ku mwanya wa nyuma, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.

Ikipe Agristars niyo yegukanye umwanya wa mbere inashyikirizwa certificat.
Ikipe Agristars niyo yegukanye umwanya wa mbere inashyikirizwa certificat.

Uretse ikipe ya Agristars, hari indi kipe yiswe Dafy yo yegukanye igikombe mu bijyanye no kuba aribo bari bafite agashya.

Abanyeshuri baturutse mu makaminuza atandukanye yo mu Rwanda bari bahuriye muri aya marushanwa ya Microsoft Rwanda Imagine Cup, agamije kugaragaza ubuhanga buri mu banyeshuri mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije isi.

Ku wa gatandatu tariki 20/4/2014, nibwo icyiciro cya mbere cy’aya marushanwa cyatangiye mu Rwanda, kikaba cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Siyansi n’Ikoranabuhanga, Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), Kicukiro College of Technology na Tumba College of Technology.

Aya marushanwa ategurwa binyuze mu gikorwa kiswe “YouthSpark initiative,” akangurira abahatana guhanga igitekerezo bakakibyazamo igikorwa gishobora kuvamo bizinesi bifashishije ikoranabuhanga biga.

Buri umwe mu bagize iyi kipe yanahawe telefone yo mu bwoko bwa smartphone.
Buri umwe mu bagize iyi kipe yanahawe telefone yo mu bwoko bwa smartphone.

Akaliza Keza Gara umwe mu bagize akanama ngishwanama ka Microsoft4Afrika, yatangaje ko ibikorwa by’iyi kipe yaserukiye u Rwanda bishobora kuzakemura ibibazo bitandukanye mu buhinzi. Ati “Baramutse bakomeje gukora kuri iyi porogaramu bishobora kugira akamaro mu hazaza h’ubuhinzi.”

Eric Odipo, Umuyobozi mukuru wa Microsoft muri Arukiya y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, yatangaje ko buri kipe yahanganye ikwiye igihembo kuko zose zagaragaje gutekereza cyane n’udushya dushobora kugira icyo dufasha mu bibazo bikomeye ku isi.

Yatangaje ko abahagarariye u Rwanda nabo babikwiye kandi bakaba bakwiye guhabwa icyubahiro kubera igikorwa bakoze cyatumye bajya guhangana ku rwego rw’isi.

Ikipe ya Dafy nayo yahawe certificat nk'ikipe yagaragaje agashya.
Ikipe ya Dafy nayo yahawe certificat nk’ikipe yagaragaje agashya.

Theogene Kayumba, umuyobozi wa ICT muri Minisiteri y’Uburezi, yashimiye Microsoft kubera bubahirije amasezerano bagiranye n’iyi Minisiteri yo guteza imbere uburezi. Yatangaje ko yizera ko n’aba banyeshuri bazahagararira u Rwanda bafite ikintu gifatika bazajya kwereka isi.

Mu myaka 10 ishize abanyeshuri barenga miliyoni 1,65 bahatanye muri aya marushanwa. Umwaka ushize ikipe yo muri Uganda niyo yegukanye igikombe cy’Umuryango w’Abibumbye, kubera porogaramu bakoze isuzuma indwara ya malariya umuntu batamutoboye ku ruhu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wow good news for RWANDA
we are proud of you

RUSINGIZA King David yanditse ku itariki ya: 30-05-2014  →  Musubize

Muraho, tubashimiye kubyo mutugezaho byerekeranye n’ikoranabuhanga igihugu cyacu kigezeho. Yego hari byinshi byakozwe, hakaba n’ibindi bitaragerwaho.
Fibre optique ica hafi y’insisiro ariyo midugudu, byagenda gute ngo ingo zegereye uwo mugozi ufashe abatuye muri izi ngo. Mugire inama abaturage.

Bagina Mike yanditse ku itariki ya: 22-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka